October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ibyari amasengesho byahindutse imirwano muri ADEPR Gicumbi batabwa muri yombi

YASUWE 22 

Mu masengesho yo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ugushyingo, mu itorero rya ADEPR Bugunga mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, habereyemo igisa n’imirwano haviramo bamwe kuba bacumbikiwe kuri station  ya Byumba.

Izi mvururu zavutse ubwo umwe mu bakristu yuzuraga umwuka, afata mikofone ahereza undi mukiristu ngo amusemurire ibyo yavugaga mu ndimi zisanzwe zivugwa n’abuzuye umwuka.

Amakuru dukesha Rwandatribune yavuganye n’abakristu bo muri uru rusengero, aravuga ko umwe mu bakristu wari uri mu rusengero utifuje ko itangaza amazina ye, yavuze ko uwasemuraga yavugaga ko abaririmbyi badasenga Imana, ahubwo baba bari kuyikerensa.

Yagize ati:” Nyine byatangiye umukirisitu ahaguruka agatangira kuvuga indimi, noneho ahereza umukobwa mikoro atangira gusemura, nibwo umudiyakoni yaje afata ku munwa uwo wasemuraga kugira ngo atavuga noneho na wa mugabo wavugaga indimi baza kumufata ariko bagundagurana”.

Uyu mukristu yakomeje avuga ko uwo musemuzi yavugaga ko mu by’ukuri abaririmbyi badasenga Imana by’ukuri, ahubwo bayikerensa.

Ku murongo wa telephone, rwandanews24 yavuganye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Marie Michel Umuhoza, yemeza itabwa muri yombi ry’ aba bakristu.

Yagize ati: “Amakuru ni uko ari abakristu batatu bakurikiranyweho kubangamira imigendekere myiza y’imihango y’idini, Urwego rw’Igihugu Ubugenzacyaha rwaje kumenya ayo makuru, ubu bafungiye kuri statio ya Byumba mu gihe iperereza rigikomeje”.

Kugeza ubu amakuru dufite ni ayo nkubwiye, twayahuza n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda akaba akubiye mu ngingo ya 153”.

Abatawe muri yombi bateje imvururu harimo uwitwa  Niringiyimana, Mukandyisenga na Nishimwe nk’uko Umuvugizi wa RIB yabidutangarije.

Aba baramutse bahamwe n’ibyaha, bahanwa n’ingingo ya 153 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko Kwicisha inzara cyangwa inyota uwo ushinzwe Umuntu wese ubishaka, nta gitekerezo cyo kwica kiriho, wicisha inzara cyangwa inyota uwo ashinzwe bikamuviramo urupfu, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7). Iyo kwicisha inzara cyangwa inyota byakoranywe ubushake bwo kwica byateye urupfu, uwabikoze ahanishwa gufungwa burundu.