October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abarwanyi ba FDLR kirabahereye none barimo gushyira intwaro hasi

YASUWE 21 

Abarwanyi ba FDLR barimo gushyira intwaro hasi bakishyikiringa igisirikare cya Congo kuko abo bafataga nk’inkingi bari babakingiye ikibaba bamaze gukinguruka bagasa n’abagiye ku karubanda, bakaba barimo kuzishyira hasi nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe n’igisirikare cya Congo.

Nyuma y’iyicwa rya Gen Mudacumura Sylvestre na bagenzi be bari abayobozi muri FDLR, bamwe mu barwanyi bayo barimo gushyira intwaro hasi bakishyikiriza inzego za Leta.

Aba barwanyi ba FDLR hamwe n’abandi bo mu mitwe ya Kalehe, Kirikicho, Ngubito na Karume ngo bashyize intwaro hasi mu mpera z’icyumweru gishize bishyira mu maboko y’igisirikare cya FARDC hamwe n’intwaro zabo.

Nk’uko bitangazwa na Depite Koko Cirimwami Akeem, ngo aba barwanyi bashyize intwaro hasi ni 35, hamwe n’intwaro zabo 7 za gisirikare n’izindi zitandukanye za gakondo.

Abadepite basaba inyeshyamba zose zirwanira kuri ubu butaka gushyira intwaro hasi mu mahoro kugira ngo amahoro n’umutekano birusheho gusagamba mu Karere nk’uko Actualité dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Yagize ati “icyavuye mu bukangurambaga bwakozwe, twakiriye abarwanyi 35, imbunda 7 gerenade ebyiri n’izindi ntwaro za gakondo nyinshi”.

Uyu mudepite avuga ko mu myaka ibiri ishize mu gace ka Kalehe hamaze kwicwa abayobozi b’inyeshyamba za Ngubiinda Binongari, Simba, Bahati Kana, Rubunda, Dogo Rukana wa Raïa Mutomboki Kirikicho.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bakomeje gushyira intwaro hasi nyuma y’iyicwa ry’umuyobozi wazo, Lt.Gen.Mudacumura Sylvestre wishwe ku wa 18 Nzeli 2019, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye bari bafatiye runini izi nyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda, bafatwa mpiri abandi bakicwa