October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

FDLR yagabweho igitero gikomeye yamburwa ibirindiro na Mai Mai

YASUWE 23 

Bamwe mu barwanyi ba FDLR barashinja Jenerali Serge ubugambanyi bigatuma batakaza ibice byagenzurwaga na FDLR

Imirwano imaze ibyumweru ica ibintu muduce twa Gatsiro, Izetemu na Kiyeye ho muri Zone ya Rucuro, Gurupoma ya Gihondo na Bukombo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ku munsi w’ejo taliki ya 20 Ugushingo 2019, inyeshyamba za FDLR zatakaje ibirindiro bikomeye ahitwa Gatsiro na  Bwito, iyi mirwano ikaba imaze kugwamo inyeshyamba za FDLR 13 naho umurwanyi umwe ufite iperti rya Liyetena arakomereka.

Umwe mu barwanyi bari muri Batayo yitwa Mediyane yo muri FDLR wari mu nzira ahungira ku ngabo z’Umuryango w’abibumbye Monusco, yabwiye imboni ya Rwandatribune  ati: Icyama cyacu kirimo abagambanyi benshi niyo mpamvu mpisemo gutaha, wakunva ute ukuntu Mai mai NDC Nduma yatwaka Jenerali Serije akatubuza kurwana nabo, kandi bataturushya igisilikare n’ibikoresho? ati: ibi birakabije murabona ukuntu Mudacumura yishwe n’abagambanyi nkabariya, nsanga FDLR ntacyo izageraho igifite ibyitso byinshi nditahiye mu Rwanda.

Mai Mai NDC.NDUMA, ni inyeshyamba z’abakongomani ziyobowe na Jenerali Guido, zikaba zarihaye inshingano zo kurandura imitwe yitwaje intwaro z’abanyamahanga zikorera k’ubutaka bwa RDC.

Col. Shimirayi Mwisha Guidon

Mu mpera z’uyu mwaka wa 2019, izi nyeshyamba zirukanye umutwe wa FLN mu birindiro wari umazemo imyaka myinshi ahitwa I Faringa na Mweso uzigeza ahitwa Karehe hose ni muri Kivu y’amajyepfo.

Umwe mu barwanyi ba FLN wiyise Gen.Sabato yavugiye kuri Radio Urumuri ko ingabo za RDF, zitinya abarwanyi ba FLN, twasoza twibaza ukuntu Mai Mai NDC.NDUMA irwanishya imipanga n’ubuhiri yabirukanyei Faringa, RDF nk’igisilikare cy’umwuga akaba aricyo cyatinya izi nyeshyamba zihunga impiri n’umupanga wa Mai Mai NDC.NDUMA?

Gen.Iyamuremye Gaston alias Byiringiro Victor Perezida wa FDLR