October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Umukobwa yaroze abana 2 abajugunya mu cyobo bagisamba

YASUWE 38 

Umukozi wo mu rugo Nyirarukundo Claudine yatawe muri yombi akurikiranweho kwica aroze abana babiri bimyaka itatu b’aho yakoraga, akabajugunya mu cyobo bagisamba.


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi bwafashe mukase w’aba bana akurikiranweho ubufatanyacyaha.

Iby’uru rupfu byamenyekanye ku wa Mbere taliki 18 Ugushyingo 2019 ubwo imirambo y’aba bana Mudatenguha Aswab mwene Nsengiyumva Ahmed na mubyara we Benimana Afia yabonekaga mu cyobo kiri mu rutoki mu kagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu.

Uwo mukozi ubwo yafatwaga kuri uyu wa kabiri yemeye icyaha ashinjwa, anasobanura uburyo umugore wa kabiri wa Nsengiyumva yamuhaye ibihumbi 10 Frw akamuha n’uburozi ngo abuhe abo bana, abonye barimo gusamba abajugunya mu cyobo.

Ku murongo wa telephone, rwandanews24 yavuganye n’Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yemeje aya makuru, avuga ko iperereza rigikomeje. Ati ’’Nibyo RIB ifite Nyirarukundo Claudine na Umubyeyi Bibianne bakurikirnweho icyaha cy’ubwicanyi bakoreye abana babiri, ayo makuru twayamenye taliki 18 Ugushyingo 2019, uko byakozwe bizagaragazwa n’iperereza ririmo gukorwa kuko dosiye yarafunguwe.’’

Yakomeje yemeza ko babonye amakuru y’uko uyu mukozi yahawe amafaranga ngo yice aba bana, ariko bakibikoraho iperereza ngo hamenyekane amakuru y’impamo.

Ingingo ya 107 y’ Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.