October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umwana w’imyaka 9 asoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashanyarazi(Electrical Engineering)

YASUWE 41 

Hano mu Rwanda ubusanzwe tuzi amasomo y’ikoranabuhanga(Engineering) nk’amasomo akomeye, umwana ukiri muto w’imyaka 9 wo mu gihugu cy’Ububiligi mu kwezi gutaha kw’Ukuboza arasoza amasomo ye y’icyiciro cya Kabiri mumashanyarazi, ibintu bitari bimenyerewe bigoranye no kubyumva kuri benshi bazi Ibijyanye n’amashanyarazi.

Uyu ni Laurent Simons, umwana w’imyaka 9 ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi, akaba asoje icyiciro cya kabiri(Bachelors Degree) muri Kaminuza ya Eindhoven University of Technology mu bumenyi bw’amashanyarazi(Electrical Engineering), igikorwa gikomeye cyane kiba gifite icyo kivuze no mu buzima bw’umuntu mukuru.

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza nabwo butangaza ko ibi bintu Laurent Simons  agezeho bitoroshye, Se umubyara yatangarije CNN ko uyu mwana ngo afite na gahunda yo gukomeza kwiga Amashanyarazi(Electrical Engineering) kugera kuri PH.D, yarangiza akiga iby’ubuvuzi(Medecine).

Ababyeyi b’uyu mwana, Lydia na Alexander Simons mbere nabo ntabwo biymvishaga ko umwana wabo ari intiti bigeze kuri uru rwego, kugeza ubwo abarimu nabo batangazwaga n’ukuntu uyu mwana yumva cyane kandi vuba amasomo arenze kure umwaka agezemo yiga, Ibi byacaga amarenga ko azasoza amashuri vuba cyane kurusha uko dusanzwe tubimenyereye.

Lydia, Mama we umubyara aganira na CNN yagize ati:”Laurent yahawe ibizamini byinshi by’igeregezwa ngo nagerageze ubumenyi bwe,gusa byose yagiye abitsinda kandi mu buryo butangaje, ababiteguye bakumirwa.

Nibwo bahise babona ko uyu mwana adasanzwe”

Laurent abayeho nk’abandi bana

Laurent avuka mu muryango w’abantu bize cyane n’ubundi(Ababyeyi be bombi), gusa Mama we atebya yagize uko asobanura impamvu akeka nk’inkomoko y’ubwenge uyu mwana afite, agira ati:” Wasanga wenda ari uko naryaga amafi menshi igihe nari mutwite”

Iyi Kaminuza ya Eindhoven uyu mwana yigamo batangaje ko bamwemereye gukomeza amashuri ye mu huryo bwihuse kurusha abandi, kubera ko ababyeyi be bakomeje kuvuga ko izindi kaminuza zakomeje kugenda zibegera zibasaba ko baziha uyu mwana wabo akazigamo akarangiza PH.D.

Ushinzwe amasomo mu ishami ry’amashanyarazi muri Kaminuza ya Eindhoven, Sjoerd Hulshof yagize ati:” Ibi bintu ntibisanzwe”

Yakomeje ashimagiza ubuhanga budasanzwe bwa Laurent, avuga ko ariwe mwana bagize w’umuhanga mu mateka y’iyi kaminuza wihuse cyane mu kwiga, ndetse afite n’imyitwarire myiza cyane.