October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Tuyisenge Jacques yashimiye cyane ikipe ya Etincelles yamureze ayiha imyenda y’agaciro ka 3 000 000 Frw

YASUWE 32 

Tuyisenge Jacues Rutahizamu ukinira ikipe ya Petro Atletico yo muri Angola yashimiye cyane ndetse anaha ikipe ya Etincelles FC yazamukiyemo impano y’imyambaro ifite agaciro ka miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tuyisenge wakiniye Etincelles FC hagati ya 2005 na 2009 akayivamo yerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sport, yavuze ko yakoze iki gikorwa mu buryo bwo gushimira ikipe yamureze ikamufasha kuzamura impano ye mu mupira w’amaguru.

Tuyisenge yavuye muri Kiyovu Sport ajya muri Police FC yakiniye igihe kinini mbere yo kujya muri GorMahia muri 2016 yakiniye imyaka 3.

Ibi ni ibintu Tuyisenge Jaques avuga ko yahoze atekerezaho ariko ntibimukundire kubera ubushobozi, gusa ngo kuri iyi nshuro yabonaga ko bakeneye iyi myenda, abagurira Trainings 30 yabashyikirije kuri uyu wa mbere.

Uyu mukinnyi kuri ubu ni we munyarwanda uhenze mu bakinnyi baguzwe amafaranga menshi mu myaka ya vuba kuko Petro Atletico yamutanzeho $350 000 imugura muri GorMahia.