October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kizza Besigye ngo arabona umwuka w’intambara hagati y’ u Rwanda na Uganda abandi batawubona

YASUWE 16 

Umwe mu bayobozi bakomeye batavuga rumwe na Leta ya Uganda, Col (Rtd) Dr. Kizza Besigye Kifefe avuga ko ubu hari umwuka w’intambara hagati y’u Rwanda na Uganda.

Mu nkuru ya The Eastafrican yo kuwa 17 Ugushyingo 2019 mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru, Besigye yavuze ku ngingo nyinshi zitandukanye, ageze ku buryo abona umubano hagati y’u Rwanda na Uganda avuga ko hari umwuka w’imirwano hagati y’ibihugu byombi.

Ati “ Mu bigaragara hari intambara hagati ya Uganda n’u Rwanda. Museveni yemeye ko yahuye n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro b’Abanyarwanda ku mpamvu iyo ari yo yose.”

Yavuze ko u Rwanda rwahombera cyane mu ntambara rwarwanamo na Uganda.

Ati “ Ntabwo ntekereza ko u Rwanda rushaka kurwana na Uganda, kuko kurwana na Uganda bizasubiza inyuma u Rwanda mu ngeri nyinshi. Uyu mubano w’imbeba n’injangwe ukwiriye kubonwa guhera mu myaka y’ishingwa rya FPR ubwo Museveni yayifataga nk’uburyo bwe bwo kwagura ubutegetsi.”

Besigye kandi yagarutse ku makuru yasakaye ko yahuye na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda wari mu nama ya Loni.

Ati “Ntabwo nigeze mpura na Perezida Kagame, ndetse nta na gahunda mfite yo guhura na we. Ubwo mperuka mu Rwanda ni igihe Gen Fred Rwigema yari agiye gushyingurwa mu cyubahiro mu 1995.”

Besigye aravuga iby’umwuka mubi ushobora gutuma u Rwanda na Uganda barasana mu gihe abakuru b’ibihugu byombi batahwemye kugaragaza ko nta ntambara ishobora kuba hagati y’ibihugu byombi.

Impande zombi zibigarukaho kenshi zivuga ko bizanyura mu nzira y’amahoro. Ni mu gihe umubano wifashe nabi kuva mu myaka ibiri ishize ahanini bitewe n’ibirego bishingiye ku gushaka guhungabanya umutekano wa buri ruhande.

Uganda iti ‘ U Rwanda rwanyujujemo intasi zarwo.” U Rwanda ruti “ Oya, si ko biri, ahubwo wowe ufasha abashaka kuntera.” Ibi na byo Uganda ikabihakana. Kugeza ubu, ikibazo ku bakurikiranira hafi iby’iki kibazo ni “ Ibi zirangira ryari? bikozwe na nde?”

Ni mu gihe ibiganiro byakabaye bitanga ibisubizo kuri iki kibazo bidahwema gusubikwa.