October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umunyarwanda Didier Munyaneza yatwaye  Tour du Senegal 2019

YASUWE 58 

Umunyarwanda Munyaneza Didier ukinira ikipe y’abasiganwa ku magare ya Benediction Excel Energy Continental Team ya hano mu Rwanda, niwe wegukanye isiganwa rya Tour du Senegal rya 2019 ryaberaga mu gihugu cya Senegal nyuma yo gukomeza kurinda ibihe bingana na 3’20” yizigamye mu gace ka kabiri ubwo yambaraga umwenda w’umuhondo.

Munyaneza w’imyaka 21, yagumanye umwambaro w’umuhondo ku gace ka nyuma k’iri rushanwa aho basiganwe 106Km bazenguruka mu mujyi wa Dakar.

Munyaneza bakunda kwita Mbappé ubusanzwe akinira ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu, yafashe umwambaro w’umuhondo muri iri siganwa kuva mu ntangiriro zaryo muri iki cyumweru.

Munyaneza Didier atwaye iri rushanwa yari ahanganye bikomeyenna Helman Keller, ariko kuri iki Cyumweru ni bwo isiganwa ryasojwe Munyaneza Didier yizigamye amasegonda 15” imbere ya Helman Keller waje ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange.
Kuri iki Cyumweru nibwo bakinnye agace ka nyuma k’iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 17 kuva mu 2001 riba bwa mbere ariko ntiribe mu 2018.
Kilometero 106 bakoze bazenguruka umujyi wa Dakar, Jan Andrej Cully yaje ku mwanya wa mbere ariko ntibyahungabanya imibare ya Munyaneza kuko batari begeranye ku rutonde rusange.
Muri rusange, Munyaneza Didier yatwaye isiganwa ayoboye urutonde rusange mu gihe Manizabayo Eric aza ku mwanya wa munani ku rutonde rusange.

Munyaneza muri Tour du Rwanda ya 2017 yabaye uwa 8

Tour du Rwanda ya 2018 aba uwa 8

La Tropicale Amissa Bongo ya 2019 aba uwa 8,

Muri La Tropicale y’uyu mwaka yabaye kandi uwa mbere mu bakiri bato.