October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amavubi mu rugendo rutayoroheye yatsinzwe na Cameroon 1-0

YASUWE 54 

Amavubi Akomeje gutungurwa mu marushanwa yo gushaka itike izerekeza Cameroon.

Umukino wahuje U Rwanda na Cameroon mu irushanwa ryo guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika (CAN 2021) kizabera muri Cameroon.uyu mukino wari uwa kabiri mu istinda F wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru urangira Cameroon itsinze U Rwanda 1-0..

 

Ku munota  wa 41 U Rwanda rwabonye umupira w’umuterekano nyuma y’ishoti ryari ritewe na muhadjiri,awuteye awushyira mu maboko y’umunyezamu.kumunota wa 44 umupira wazamukanywe neza na Haruna Niyonzima awuhereza muhadjiri asanga yaraririye.

 

Ni umukino igice cya mbere wihariwe n’amavubi gusa mu minota isanzwe y’igice cya mbere ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye maze kirangira  amakipe yombi anganya ubusa ku busa hongerwa ho umunota 1.

 

Nyuma Y’iminota 4 gusa igice cya kabiri gitangiye umutoza wa Cameroon yasimbuje Bassoggog Christian (11) yinjizamo Ganago wari wambaye 9.

 

Sibomana Patrick yinjiye mu kibuga asimbuye Muhadjiri ku munota wa 59.

 

Ikarita y’umuhondo yahawe umukinnyi wa Cameroon Ignasius Gonago nyuma yo kwigwisha mu rubuga rw’umunyezamu Kimenyi Yves ku munota wa 58.  

Umutoza wa Cameroon yakoze izindi mpinduka, akuramo Kunde Malong yinjizamo Toko Ekambe.

 

Imanishimwe Emmanuel yaje kugira imvune asimburwa  na Rutanga Eric ku munota wa 66

 

Ku munota wa 69 Cameroon yatsinze igitego nyuma yo guhagarara nabi kwaba myugariro bikipe amavubi.Igitego cya mbere cya Cameroon, cyitsinzwe na Mouni Ngamaleu k’umupira yarahawe neza na mugenzi we wari wambaye numero 2 ku mugongo.

 

Ku munota wa 83 umutoza wa Cameroon Antonio Conceiçao yakoze impinduka ya nyuma mu mukino akuramo Vincent Aboubakar yinjizamo Olinga Fabrice. 

 

Mashami Vincent na we yasoje impinduka z’uyu mukino, akuramo Niyonzima olivier Sefu yinjizamo Iyabivuze Osee ukina mu ikipe ya Police FC.

 

Amavubi yakomeje gushaka uburyo bwose imbere y’izamu rya Cameroon ntibyagira icyo bitanga.

 

Iminota  4 niyo yongeweho ku minota isanzwe y’umukino.

 

Tubibutse ko Urwanda ruri mu itsinda F aho ruri  kumwe na Mozambique,Cameroon na Capverd 

 

Mu mikino ibanza ay’amakipe Mu itsinda F, Amavubi yatsinzwe na mozambique 2-0, Cameroon inganya na Cape Verd 0-0.

 

Cameroon irayoboye n’amanota 4

Mozambique 3

Cape Verd 1

Rwanda 0 n’umwenda w’ibitego bitatu.

 

Mukiganiro n’itangazamakuru Umutoza Mashami Vicent na kapiteni bavugako rutari urugendo rwaboroheye gusa ko batabigira impamvu kubera ko hakiri amahirwe mu mikino iri i mbere.

 

11 babanjemo ku ruhande rw’ U Rwanda.

 

Kimenyi Yves

Omborenga Fitina

Rwatubyaye Abdoul

Imanishimwe Emmanuel

Nirisarike Salom

Bizimana Djihadi

Niyonzima Olivier Seif

Niyonzima Haruna (Captain)

Hakizimana Muhadjiri

Kagere Meddie

Jacques Tuyisenge

 

Abanyarwanda bari bitabiriye baje gushyigikira Amavubi.