October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Arsène Wenger yagizwe umuyobozi mukuru muri FIFA

YASUWE 26 

Arsène Wenger wahoze ari umutoza wa Arsenal agarutse mu mupira w’amaguru nyuma yo kwemera akazi k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) nk’ushinzwe guteza imbere umupira w’amaguru ku isi.

Iyi nkuru isoje amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko uyu Mufaransa w’imyaka 70 y’amavuko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage akajya kuyitoza.

Wenger yavuye muri Arsenal mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize wa 2018 nyuma yo kumara imyaka 22 ayitoza. Yayihesheje ibikombe bitatu bya Premier League n’ibikombe birindwi bya FA.

Yagize ati: “Mfite amashyushyu menshi yo gutangira iyi nshingano y’ingenzi cyane”.

Aka kazi gashya ka Wenger muri FIFA kazamufasha guteza imbere umupira w’amaguru mu bagabo no mu bagore, ndetse n’ibijyanye n’imikinire y’uyu mukino.

Ubu agiye kuba umwe mu bagize akanama ka ‘technique’ mu nama nyobozi y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru, ndetse abe n’umukuru w’itsinda rya FIFA ryiga ku bya ‘technique’ nk’uko The Guardian yabyanditse.