October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ikibazo cyo kubona amakuru arebana n’ubutaka cyabonewe umuti

YASUWE 19 

Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere mu Rwanda, mu rwego rwo korohereza abanyarwanda kubona amakuru arebana n’ubutaka, cyabashyiriyeho uburyo bwo kuyageraho hifashishijwe telefoni igendanwa.

Ushaka aya makuru yifashisha umurongo wa MTN ugendanwa, agakanda *651#, ukemeza kuri yego, ugahitamo ururimi, ukandika nomero y’ikibanza ugahabwa amakuru akurikira: Ubuso bw’ubutaka, nyir’ubutaka, icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa, akamenyeshwa niba bugwatirije cyangwa butambamiwe.

Ikigo gishinzwe umutungo kamere kirakangurira buri wese gukoresha ubu buryo kugirango ahabwe amakuru yizewe ku butaka agiye kugura, guhabwaho impano cyangwa ingwate.

Itangazo-RNRA