October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Weasel wo muri Good Lyfe, yakubitiwe mu maso y’umukunzi we Teta Sandra azira gukora ku mabuno y’umugore w’abandi

YASUWE 18 

Weasel Manizo, wamamaye mu itsinda rya Good Lyfe, yakubitiwe mu kabari imbere y’umukunzi we Teta Sandra. Uyu mugabo uzwiho gukunda cyane igitsina gore yakubiswe azira gukora kukibuno cy’umugore w’abandi.

Weasel yahuye n’uruva gusenya ubwo yasohokeraga mu kabari gahereye i Bunga mu mujyi wa Kampala, yarikumwe na manager we n’abandi basore babiri b’inshuti ze ndetse baherekejwe n’umukobwa w’umunyarwandakazi Miss Teta Sandra.

Bakigera muri aka kabari, bafashe ibyicaro, Weasel wasaga n’uwasinze yavuye ku meza  bari bicayeho nuko ajya kuvugisha, umugore wari hirya yabo, uyu mugore ngo yari yahoze yicaranye n’umugabo ariko uyu mugabo yari yasohotse, uyu mugabo agarutse ngo yasanze Weasel yafatiyeho,  ari naho Weasel yakubitiwe inshyi z’umufiririzo agahita asohorwa no muri ako kabari kuko yari atangiye guteza akavuyo.

Weasel amaze iminsi ashimangira urukundo rwe n’umunyarwandakazi Sandra Teta, urukundo rwabo ntibakiruhisha kuko basigaye barugaragaza no mu magambo babwirana kumbuga nkoranyambaga zabo.

Douglas Sseguya uzwi mu itsinda rya Good Life nka Weasel, bivugwa ko amaze kubyara abana 34 ku bagore 24 batandukanye.