October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Polisi yatahuye imbunda 3 zari zaribwe n’abagizi ba nabi

YASUWE 44 

Imbunda eshatu zibwe abapolisi bishwe n’ abagizi ba nabi ku wa Kabiri w’ icyumweru gishize zabonetse kuri iki cyumweru taliki 10 Ugushyingo 2019.

Umunyamabanga w’ inama y’ abaminisitiri ya Kenya ku wa Gatanu yari yatanze integuza y’ amasaha 48 ngo abantu batunze imbunda mu buryo bw’ amategeko bazisubize.

Izi mbunda 3 zabonetse iruhande rw’ umuhanda Jaldesa-Shuur ziri kumwe n’ impuzankano ya polisi ya Kenya nk’ uko byatangajwe na Nairobi News.

Mu ntangiriro z’ icyumweru gishize nibwo abapolisi ba Kenya batezwe igico n’ amabandi yitwaje intwaro bageze ahitwa Kukuto n’ imodoka. Ayo mabandi yishe abapolisi batatu anabatwara imbunda n’ impuzankano.

Aya mabandi yongeye kugaba igitero ahitwa Jaldesa yica abapolisi 3 n’ abana batanu anasahura butiki z’ abaturage.

Polisi ya Kenya yataye muri yombi abantu bane bakekwaho ubu bugizi bwa nabi barimo abahoze bakorera inzego z’ umutekano n’ abanyapolitiki.