October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Make up yarikoze: Umugabo yatse gatanya nyuma y’amasaha 24 akoze ubukwe

YASUWE 46 

Umugabo wo mu gihugu cya Afurika y’epfo  muri Durban, yabenze umugore we nyuma y’iminsi ibiri bakoze ubukwe, kuko yabonye umugore we atisize mekapu abona atandukanye n’uwo asanzwe abona ku mafoto.

Uyu mugabo n’uyu mugore bakoze ubukwe, taliki 5 Ugushyingo 2019, taliki 9 uyu mugabo yari yamaze kwaka gatanya.

Lindo Mcovu  akimara gukora ubukwe na Pitovu, bari bamaranye imayaka 3 bakundana, nyuma y’ubukwe bahise bajya mu kwezi kwa buki mu kirwa cya Zanzibar, aha niho umugabo yavuye amaze gufata icyemezo cyo kwaka gatanya.

Uyu mugabo yavuze ko icyatumye atandukana n’umugore we bari bamaranye iminsi itatu bakoze ubukwe ngo ni uko yasanze afite isura itandukanye niyo yamubonanaga ku mafoto, bityo rero ngo ntiyabashije kwihanganira kubana n’umugore utandukanye n’uwo yashakaga.

Lindo avuga ko yabonye umugore we avuye mu mazi ubwo bari muri pisine, abonye uko  asa aratungurwa cyane ati: “Nabanje gukebaguza ngo ndebe niba umugore uje ansanga niba ari wa wundi twararanye, ntakubeshye pe naramuyobewe, yasaga nabi cyane, noneho kubera ko yari arwaye n’ibintu by’ibiheri mu maso yari yabaye mubi bishoboka”

Akomeza avuga ko kuva ako kanya yahise agenda afata bimwe mubyo yari yitwaje aho bari baraye, asiga umugore Zanzibar, ari nabwo yatashye agahita yaka gatanya nk’uko 7sur7 yabyanditse.