October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umugabo yishe umuhungu we w’ imyaka 3 ngo amugire igitambo ku Mana

YASUWE 24 

Mu gihugu cya Afurika y’ Epfo umugabo w’ imyaka 25 witwa Thabang Ngobeni yishe umwana we w’ umuhungu w’ imyaka 3 ngo aratambira Imana igitambo ngo Imana ikure umuryango we mu mage urimo.

Ababonye umurambo w’ uyu mwana w’ umuhungu witwa Mohau bavuga ko uyu mwana yateraguwe ibyuma mu gatuza no mu isura.

Abaganga bavuga ko ubwo babonaga uyu mwana yari yamaze gushiramo umwuka. Xander Loubser wari mu itsinda ryashakishije uyu mwana ati “ubwo twabonaga uyu mwana umubiri we wari wamaze gukonja”.

Sam Ngobeni, se w’ uyu mugabo Ngobeni ukekewaho kwica uyu mwana yemeza ko Thabang Ngobeni yabanje kujyana umuhungu we Mohau mu rusengero avuga ko aje kumutura Imana.

Uyu mugabo yatashye atinze nta marangamutima adasanzwe afite imyenda ye yuzuyeho amaraso. Umwe mu bo mu muryango we ati “Ntabwo yigeze ahunga yaratashye yicara ku ntebe aratubwira ngo ntihagire uterwa impungenge na Mohau”.

Uyu mugabo watambye umwana we ntabwo yari yabyumvikanye n’ umugore Thandi Ngobeni w’ imyaka 24, Thandi aho amenyeye ko umugabo we yamutambiye umwana ngo Imana ibafashe mu bibazo barimo byaramubabaje.

Mu gahinda kenshi yagize ati “Ni gute ibintu nk’ ibi byambaho koko? Sinzi icyo nakora n’ icyo navuga gusa icyo nkeneye ni ubutabera” nk’uko 7sur7 yabyanditse.

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’ Epfo byatangaje ko uyu mugabo ukekwaho gutamba umwana we ngo Imana ibarengere yatawe muri yombi ndetse biteganyijwe ko azagezwa imbere y’ urukiko taliki ya 11 Ugushyingo 2019.