October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umurinzi Initiative igiye kujyana LCI France TV mu Rukiko kubera guha urubuga abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

YASUWE 16 

Umuryango Nyarwanda urwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi wamaganye televiziyo yo mu Bufaransa iha urubuga abahakana Jenoside bagatambutsa ubutumwa bw’urwango ndetse bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muryango udaharanira inyungu ukorera mu Rwanda, Umurinzi Initiative, urateganya kurega iyi televiziyo yo mu Bufaransa yitwa LCI France TV, iherutse guha urubuga Umunyakameruni Charles Onana, uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, agatambutsa ubutumwa bw’urwango burushaho gushengura abarokotse.

The New Timesdukesha iyi nkuru  iravuga ko kuwa 26 Ukwakira 2019 mu kiganiro “Tout un Monde”, Charles Onana yakiriwe n’umunyamakuru Vincent Hervouet ngo baganire ku gitabo cye (Onana) yise “Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise”.

Charles Onana ni Umwanditsi w’Umunyakameruni ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa.

Muri iki gitabo asobanuramo akamaro ka Operation Turquoise, bizwi ko yari igamije gukingira ikibaba abari barimo gukora Jenoside kugirango babone uko bahunga.

Mu itangazo Umurinzi washyize ahagaragara, wavuze ko Onana yahakanye mu ruhame Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akayita ahubwo ubugambanyi buruta ubundi bwabayeho muri Afurika (the biggest conspiracy in Africa).

Muri iryo tangazo ryasohowe kuwa Gatatu taliki ya 6 Ugushyingo 2019, uyu muryango wasabye LCI France TV gufatira ibihano Onana na Vincent Hervouet, nawe bivugwa ko ari umwe mu bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avugana na New Times, Louis-Antoine Muhire, Umuyobozi Wungirije wa Umurinzi Initiative, yavuze ko keretse gusa iyi televiziyo isabye imbabazi ikagira n’icyo ikora naho ubundi umugambi wo kuyijyana mu rukiko uhari.

Umurinzi ukaba waramaganye icyo kiganiro nyuma y’indi miryango nk’Umuryango mpuzamahanga urwanya irondabwoko n’abanga Abayahudi (LICRA).

Mu ibaruwa wandikiye LCI France TV, Mario Stasi, ukuriye Licra, yashimangiye ko, kuba Onana afatwa nk’uhakana Jenoside nta magambo akwiye kugeza kuri rubanda ayikomozaho.