October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyarugenge: Umugeni yangiwe gusezerana atabwa muri yombi nyuma yo gusanga yarasambanyije umwana w’imyaka 16

YASUWE 44 

Kuri uyu wa Kane taliki ya 7 Ugushyingo 2019 mu murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu biro by’Umurenge umugabo witwa Habumugisha wari ugiye gusezerana n’umugore we yatambamiwe n’undi mukobwa wavuze ko atemera ko basezerana ivangamutungo risesuye kuko hari uwo bahahanye mbere y’uko amwirukana. Ubuyobozi bwitegereje uwo mukobwa uvugwa ko yabanye igihe kirekire na Habumugisha busanga yaramuhohoteye agifite imyaka 16, RIB ihita imuta muri yombi.

Ngo uriya mukobwa watambamiye gusezerana kwa Habumugisha yaje i Kigali aturutse mu karere ka Nyamasheke aje gushaka akazi ko mu rugo.

Muri icyo gihe yari afite imyaka 16 y’amavuko. Nyuma ngo  yaje gusambanywa na Habumugisha ndetse amutera inda, biza gutuma umukobwa ataha iwabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Jean Claude Niyibizi avuga ko amakuru afite avuga ko nyuma y’uko bigenze kuriya Habumugisha yagiye kwa Nyina w’uriya mukobwa amushyiriye ibihumbi Frw 200.

Ngo Nyina wuriya mukobwa yashimye impano ahawe n’uriya musore bemeranywa ko yazabiceceka , umusore agafasha umukobwa kugeza yujuje imyaka 21 yemerera umuntu gushaka.

Avuga ko Habumugisha yabanye n’uriya mukobwa ndetse babyarana abana babiri.

Nyuma y’igihe runaka Habumugisha yaje kwirukana uriya mukobwa yishakira undi.

Igihe cyarahise baza gushyiraho umugambi wo kuzasezerana, ariko babikora mu ibanga kugira ngo wa mukobwa wa mbere atazabimenya.

Nyuma uyu mukobwa babihishaga yaje kubimenya binyuze mu gusoma urutonde ruriho amazina y’abazasezerana hanyuma abibwira Nyina  bombi bacura umugambi wo kuzatambamira ariya masezerano mu murenge.

Kuri uyu wa Kane taliki  ya 7 Ugushyingo 2019 ubwo Habumugisha yari amaze guhaguruka akemera kuzabana n’uriya mukobwa.

Wa mukobwa na Nyina barahagurutse babwira ubuyobozi ko batemera ko bariya bombi basezerana ivangamutungo riseseuye kuko hari ibyo Habumugisha yari yarahahanye n’uriya mukobwa babyaranye bwa mbere, ahubwo ko basezerana ivangamutungo muhahano.

Umunyamabanga nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Kigali Jean Bosco Niyibizi, avuga ko nyuma yo kumva ibyo bavuga no kwitegereza uko bangana baje gusanga uriya mugabo yarahohoteye uriya mukobwa akamutera inda akiri muto.

Ati: “ Twitegereje abo bantu bombi barimo guterana amagambo  twibaza igihe ibyo bavuga byabereye turebye neza dusanga umugabo yarahohoteye uriya mwana . Twasanze kandi na Nyina w’uriya mwana yarakingiye ikibaba uwamuhohoteye.”

Avuga ko ubuyobozi bwasabye umugore wari busezerane na Habumugisha kuba abiretse, hakabanza gukurikiranwa icyaha cyakorewe umukobwa wa mbere kigakorwa n’umugabo we akingiwe ikibaba na Nyina.

Niyibizi avuga ko bahamagaye ubugenzacyaha bukorera ku murenge wa Kanyinya bakaza gukurikirana abagize uruhare mu cyaha cyakorewe uriya mukobwa.

Gitifu Jean Claude Niyibizi   asaba abaturage kumenya ko hari amategeko ahana abahohoteye abana.

Ubu Habumugisha na Nyina w’umukobwa yahohoteye bafungiye kuri RIB ya Kanyinya nk’uko umuvugizi wa RIB Umuhoza Michelle yemereye rwandanews24 amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo Habumugisha na Nyirabukwe wa mbere. Twavuganiye ku murongo wa telephone..