October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umunyamakuru Constantin Tuyishimire wari uwa Radio/TV1 wabuze yakubitiwe mu Burundi agirwa intere

YASUWE 14 

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 5 Ugushyingo 2019, nibwo hacicikanye amakuru  avuga ko umunyamakuru wa Radio/TV1 wavuzweho kuburirwa irengero yakubiswe n’abo mu mutwe w’Imbonerakure mu Burundi, akamenwa ijisho ry’iburyo.

Inkuru zanditswe mbere kuri uyu munyamakuru zavugaga ko yaburiwe irengero yari aho yakoreraga mu karere ka Gicumbi  mu ntara y’Amajyaruguru, nyuma haza andi makuru avuga ko ari muri Uganda.

Ubutumwa bwakirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bwasembuwe n’ubwabanje buturutse ku muntu wiyise Sondo Imbonerakure kuri Facebook.

Sondo Imbonerakure wometse ifoto ya Tuyishimire yakubiswe ku butumwa yashyize kuri uru rubuga, yavuze ko hari insoresore zirimo kuva mu mahanga zikavogera u Burundi, bityo zikaba zikwiriye gushyirwa ku murongo.

Uyu mukwabu wakozwe mu gicuku cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 5 Ugushyingo 2019 wahigaga abanyamahanga byavuzwe ko binjiye mu Ntara ya Cibitoke mu mujyi wa Rugombo. Muri uyu mukwabu hafashwemo abarenga 80.

Tuyishimire avugwaho kuba yarinjiye mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa P5. Ngo yakubiswe n’Imbonerakure ubwo yambukaga ajya ku birindiro by’uyu mutwe i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ubwo hari hashize iminsi ibiri Tuyishimire abuze, Radio/TV1 yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere ndetse n’Urwego rw’Itangazamakuru rwigenzura ibicishije kuri Twitter, ibabwira ko yo n’umuryango we bababajwe n’ibura rye.

“Umunsi ubaye uwa kabiri Tuyishimire Constantin, umunyamakuru wa RadioTV1/Radio1 aburiwe irengero. Umuryango we, abo bakorana ndetse n’igitangazamakuru akorera bahangayikishijwe no kuba batazi aho aharereye.” TV1 Rwanda.

Kuri 23 Nyakanga 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamenyesheje TV1/Radio 1 n’umuryango ko uyu munyamakuru ashobora kuba aherereye muri Uganda.

Tariki ya 16 Nyakanga 2016 ni bwo Constantin Tuyishimire yaburiwe irengero, umuryango we usaba uwamenya aho aherereye kuwumenyesha.

Inkuru zabanje: http://Iminsi ibaye 3 Umunyamakuru Constantin Tuyishimire aburiwe irengero

http://RIB yatangaje ko Umunyamakuru wa Radio na Tv1 Constantin Tuyishimire ashobora kuba yarerekeje muri Uganda