October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

 Uyu munsi mu gihugu hose hatangiye ibizamini bisoza amashuri abanza, abana 13 bafungiye muri gereza ya Nyagatare nabo babyitabiriye.

YASUWE 22 

Uyu munsi tariki 4 Ugushyingo nibwo hirya no hino mu gihugu hatangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizarangira ku wa 6 Ugushyingo 2019.

Nku’uko bigaragazwa n’imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) mu mashuri abanza, abana banditse bakora ikizamini cya Leta ni 286 087 bazakorera ahantu 2,823 hatandukanye, aba bagizwe n’  abakobwa 154 339 n’abahungu ni 131 748, mu gihe abari bakoze mu mwaka ushize bose hamwe bari 255 173, ibi bigaragza ko habayeho ubwiyongere bugera kuri 12%.

Mu bana batangiye ibizamini uyu munsi harimo n’abana 13 bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare, nabo batangiye gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, aho babikoreye ku rwunge rw’amashuri abanza rwa Nyagatare(G.S Nyagatare).

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Sengabo Hillary yatangaje ko muri abo bana bakoze ibizamini uwakatiwe igihano kinini ari imyaka 10 nyuma yo guhamywa icyaha cyo gufata ku ngufu mu gihe uwakatiwe gito ari imyaka ibiri ahamijwe icyaha cy’ubujura.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kugorora muri RCS, ACP Kabanda Jean Bosco, wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa RCS, yasabye abo bana bafunze bagiye gukora ikizamini cya Leta “gutsinda cyane nk’uko n’ababanjirije bose bagiye batsinda. Bakagire umwete ndetse bakigirira icyizere, ntibiyumve nk’imfungwa.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’Ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, watangije ibizamini ku Rwunge rw’amashuri rwa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge ku rwego rw’igihugu, yasabye abanyeshuri gukora neza bagahesha ishema abarezi n’ababyeyi.

Uyu ubaye umwaka wa kane abana bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare bakora ibizamini bya Leta aho muri rusange abamaze kubyitabira ari 74 ubariyemo n’ab’uyu mwaka.

Abatsinze neza ibizamini bose Perezida Kagame yabahaye imbabazi, bararekurwa, bajya gukomereza amasomo mu mashuri atari aya gereza.

Gereza y’abana ya Nyagatare ifungiyemo abana 509 bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ibiyobyabwenge n’ubujura.

REB igaragaza ko mu gihugu ahakorerwa ibizamini by’amashuri abanza hiyongereye, hava kuri 859 umwaka ushize ubu hakaba ari 893, bihwanye n’ubwiyongere bwa 4.1%.