October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ntamuhanga watorotse gereza ya Mpanga ngo agiye gusimbura Jean Paul Turayishimiye kuba Umuvugizi wa RNC

YASUWE 20 

Taliki ya 27/10/2019 nibwo twabagejejeho inkuru yiyegura rya Jean Paul Turayishimiye wari umuvugizi mukuru w’ishyaka rya RNC , aho yavugaga ko arambiwe kubeshya abantu ku maradiyo ababwira ibinyoma. Ubusanzwe RNC yashinzwe na Kayumba Nyamwasa ubarizwa mu gihugu cya Africa y’epfo akaba ariwe uhagarariye iryo shyaka.

RNC ishinjwa kugaba ibitero by’iterabwoba na Leta y’u Rwanda ndetse no guhungabanya umutekano w’u Rwanda, mu minsi ishize nibwo RNC yari yugarijwe n’ibibazo ahanini bitewe no kutumvikana hagati mu buyobozi bwa RNC hakiyongeraho no kuburirwa irengero ryabamwe mu bayobozi bayo aho twavuga nka Ben Rutabana uheruka kuburira irengero bikaba bivugwa ko irengero rye rifitwemo uruhare na Kayumba Nyamwasa uhagarariye RNC.

Ibura rya Ben Rutabana ryatumye haza umwuka mubi muri RNC biviramo bamwe mu bayobozi bayo kwegura aho twavuga nka Jean Paul Turayishimiye weguye ku buvugizi bwayo ndetse n’umugore wa Nyakwigendera Patrick karegeya uheruka nawe kwegura muri RNC nk’uko twabibagejejeho mu nkuru zacu. 

Uyu munsi muri RNC haravugwa inkuru y’uko umunyamakuru Ntamuhanga Cassien watorotse gereza ya Nyanza ubwo yari amaze gufungwa imyaka 2 muri 25 yari yarakatiwe n’urukiko kubyaha yaregwaga birimo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi ndetse no gushaka kugirira nabi Umuyobozi w’igihungu.

Ntamuhanga akaba yarareganwaga na Jean Paul Dukuzumuremyi, Niyibizi Agnes ndetse na Kizito Mihigo uherutse guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame, Ntamuhanga akaba agikurikiranyweho ibyaha yahamijwe n’urukiko ndetse hakiyongeraho icyo gutoroka gereza ubusanzwe gihanishwa gufungwa inshuro ebyiri zigihe wari usigaje gufungwa, n’ukuvuga ko yari yarakatiwe imyaka 25 amaze gufungwa imyaka 2 yarasigaje imyaka 23 bivuze ko afashwe yahita afungwa imyaka 46 gusa.

Kuri ubu Ntamuhanga akaba ariwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimiye ku buvugizi bwa RNC akaba ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda aho arimo gushakirwa ibyangombwa byemewe by’ubuhunzi na HCR.

Inkuru yabanje: http://Gutangaza impuha kwa RNC gutumye umuvugizi wayo yegura ngo arambiwe kubeshya abantu ku maradiyo