October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abanyerondo 2 b’umwuga bafashwe baka Ruswa abagabo bari bafite urumogi

YASUWE 12 

Polisi y’ Igihugu iratangaza ko mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gatore hafatiwe abanyerondo 2 bakora irondo ry’umwuga bari kwaka ruswa y’amafaranga 250.000 y’amanyarwanda.

Ubwo abanyerondo bagera kuri 5 bari bari mukazi ko gucunga umutekano n’injoro babonye abantu bari bari mu gashyamba harimo uwitwa Nzabikiramo Alphonse w’imyaka 31 ndetse na Nkurunziza Emmanuel w’imyaka 36, maze bagenda babasatira maze abo bagabo babonye irondo ribegereye bahita biruka.

Bamaze kwiruka nibwo abandi banyerondo 2 aribo Mugenzi Damascene w’imyaka 35 ndetse na Nkundiye Sylvain w’imyaka 28, mu kubirukanka bakaba bafashe bamwe muri abo bagabo bari bafite urumogi,  ariko nyiri urumogi witwa Nkurunziza Emmanuel maze abo banyerondo basaba abo bafashe ko bahamagara nyiri urumogi ariwe Emmanuel maze araza batangira kumvikana igiciro cy’amafaranga agomba guha abo banyerondo, amafaranga angana n’ibihumbi 250Frws by’amanyarwanda.

Mugihe bari barimo kumvikana uburyo bari buhabwemo amafaranga bemerewe niko abandi banyerondo 3 bakomeje guhamagara bagenzi  babo,  ariko ntibabitabe bahitamo kubashakisha.

Mu kubashakisha baguye gitumo bagenzi babo bari kumwe nabo bafatanwe urumogi barimo kubahereza Ruswa ingana n’amafaranga ibihumbi 95 naho andi 155 bategereje undi muntu ugiye kuyazana.

Abo banyerondo bakibona bagenzi babo barimo  kwaka ruswa,  bahise bahamagara umuyobozi w’umudugudu maze nawe ahita ahamagara Polisi, maze Polisi ihita ihagera ifata abo banyerondo ndetse n’abafatanwe urumogi bagera ku bantu 10, nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba CIP Twizeyimana Hamdun.

Yaboneyeho no gusaba abaturage kwirinda kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku muntu ubifatanwe ndetse na Sosiyete muri rusange. Yanasabye abakora Irondo ry’umwuga kurikora neza kubera ko ari indorerwamo z’abaturage. Aba bafashwe  bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB kugirango bakurikiranwe ku byaha bakekwaho.

Ubusanzwe itegeko rivuga ko umuntu wese ufashwe wakira cyangwa se utanga mu buryo bwose indonke iyo ari yo yose, iyo aramutse abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko itarenga 7 ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro kibyo yatse cyangwa yatanze.

Naho umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha cyo utwara, uhinga, uha undi, ugurisha ibiyobyabwenge mu Rwanda ahanishwa igifungo cya burundu ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze Milliyoni 20, ariko atarenze milliyoni 30 ku byerekeranye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.