October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

U Rwanda rwihanganishije Mali ku gitero cyagabwe n’umutwe wa kisilamu kigahitana abasirikare 53 n’umusivile1

YASUWE 50 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe yihanganishije abaturage ba Mali kubw’igitero cyagabwe ku basirikare bayo, 53 bakahasiga ubuzima.

Leta ya Kisilamu yatangaje ko ariyo iri inyuma y’igitero cyagabwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 1 Ugushyingo 2019 mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mali. Ni igitero cyahitanye abasirikare 53 b’icyo gihugu n’umusivile umwe.

Igitero cyabereye mu gace ka Indelimane hafi y’umupaka ugabanya icyo gihugu na Niger.

Guverinoma ya Mali yavuze ko icyo gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare mu Majyaruguru ya Mali, ari kimwe mu bitero bikomeye bigabwe muri icyo gihugu.

http://Abasirikare 53 ba Mali bahitanywe N’igitero cyagabwe mu majyaruguru y’igihugu

Abinyujije kuri Twitter, Nduhungirehe yihanganishije ubuyobozi bwa Mali, imiryango yabuze abayo n’abaturage bose ba Mali.

Yagize ati “Nihanganishije Tiébilé Dramé, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Mali nyuma y’igitero cy’iterabwoba muri Indelimane cyahitanye abasirikare 53 n’umusivile umwe. Twifatanyije n’imiryango yabuze abayo n’abaturage bose ba Mali. Iterabwoba ntirizigera ritsinda.”

Ibi bitero bijye nyuma y’ibindi bibiri biherutse kugabwa muri icyo gihugu bigahitana abasirikare 40 hafi y’umupaka wayo na Burkina Faso.

Amajyaruguru ya Mali yatangiye kugwa mu maboko y’imitwe y’iterabwoba ifite aho ihuriye na Al Qaeda mu 2012 ubwo ingabo za Leta zananirwaga guhashya imvururu zahadutse.