October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Dore ibintu by’ingenzi wakorera umukobwa akakwingingira ko muryamana ubwe

YASUWE 52 

Abakobwa tuzi kwifata, kandi niyo kwifata bitunaniye twigirira isoni, umukobwa akenshi iyo akunze umuhungu abigira ibanga akicecekera. Burya niyo yaba umugore mwashakanye, ashobora kumva abishatse ko mutera akabariro ariko akiyumanganya akicecekera. Nubwo bimeze gutyo hari ibintu ukorera umugore bigatuma we ubwe akwingingira ko mukora urukundo.

1.Kumwiyegereza.

Kwiyegereza mvuga hano ntabwo ari ukumugundira. kwiyegereza umuntu ntabwo bisaba ngo mube muri kumwe, ahubwo ni ukumwiyegereza mu buryo bw’ibitekerezo. Kwiyegereza umuntu bisaba ko umubwira ibyawe, ukamubwira amakuru yawe, amarangamutima yawe, ibyo ukunda, ibyo wanga, uko umerewe muri wowe, niba wariye, niba wishimye, niba hari icyakubabaje.

Noneho nawe ukamubaza uko ameze nawe akakubwira uko amerewe muri we. Yaba hari ikibazo afite ukamwihanganisha, ukamuhumuriza ukamwereka ko muri kumwe. Ibi bituma umuntu nubwo yaba ari kure yawe, umwiyegereza bigasa nk’aho muri kumwe mu buryo bw’imitekerereze mufite ibyiyumviro bimwe.

2.Kumutegura

Abantu benshi iyo bumvise gutegura, bahita babyitiranya no gukorakora nyamara sibyo mvuga hano. Gutegura ndi kuvuga hano n’uguteguza umuntu ko hari igikorwa kandi ukamunyuriramo muri make uko kiri bugende. Urugero niba muri bubonane nimugoroba, mugitondo uba ugomba kumwibutsa ko hari gahunda, byagera na saa sita nabwo ukongera ukamwibutsa.

Mu kumwibutsa ugerageza kumubwira ibyo uri bumukorere, uti:”Ndaguhobera cyane nkwiyegereze, ndaguterura, ndaguheka, ndagusomagura.” Mbese ukamubwira ibyo uri bumukorere. Ibi bituma atangira kubitekerezaho bitaraba, agatangira kugira ibyiyumviro by’ukuntu nimuhura biraba bimeze. Uko abitekerezaho rero bituma agira ubushake bwinshi bukagenda bwiyongera uko amasaha akura.

3.Kumwinjiza mu mwanya

Iki gice ngezeho nicyo abantu benshi bakunda. Izi ngingo 2 zibanza iyo wazikoze neza, iyi ya 3 yo irikora. Mu kumwinjiza mu mwanya rero, ibintu byose bigomba kuba biteguye neza. Ugomba kuba ufite isuku, wiyuhagiye ntabyuya bikuriho, aho mugiye kubikorera hari isuku.

Hari utuntu tw’ingenzi ugomba kwitaho natwo tugufasha kumwinjiza mu mwanya turimo imibavu utera munzu, umuziki mwiza utuje, bikaba akarusho iyo ufite indabo n’amabuji cyangwa amatara y’amabara kuko kubikorera mu mwijima ni bibi.

Mu kumwinjiza mu mwanya wirinda kuvuga amagambo menshi, uvuga make, kandi ukajya uvuga ijwi rito usa n’uwongorera, ukamubwira ko umukunda, ukamubwira ko ari mwiza, ukamutaka ukamutera imitoma. Noneho ugatangira kumukoraho buhoro buhoro, kandi iyo utagingiye kumukoraho ukora kuburyo ikiganza cyawe kitongera kumuvaho.

Mu kumukoraho wibanda kubice birusha ibindi mu kumwongera ubushake. Aha rero iyo muhageze umugore we ubwe akwingingira ko mubikora, wabyanga akagufata kungufu.