October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Brazil: Kiliziya Catolika yemereye abafite abagore kuba abapadiri

YASUWE 20 

Abasenyeri ba Kiliziya Gatolika bakoze amatora yemerera abagabo bo mu gace ka Amazone muri Brasil kuba abapadiri mu rwego rwo kugeza inkuru nziza ku batuye ako gace.

Iki cyemezo cyafashwe mu mpera z’uku kwezi  k’ Ukwakira 2019 mu matora yakozwe n’abasenyeri 180 bateraniye i Vatican, Roma mu Butaliyani.

Ni nyuma y’ubusabe bwa Papa Fransisiko wavuze ko ari ngombwa ko abagabo bafite abagore baba abapadiri muri Amazone bitewe n’umubare muto w’abapadiri muri iki gice.

Ku bakristu gatolika batuye muri Amazone ni ingorabahizi kubona ubasomera Misa kuko ngo bashoboraga kumara amezi menshi cyangwa se n’umwaka ugashira nta ukaristiya babonye nk’uko Vatican News dukesha iyi nkuru ibivuga.

Iyi nkuru ivuga ko 85% by’ibyaro bya Amazone bishobora kumara umwaka bidasomewe misa bitewe n’ubuke bw’abapadiri.

Papa Fransisiko yavuze ko hazarebwa abagabo bakwiriye kugira ngo bahabwe izi nshingano, ingingo ishigikiwe n’abasenyeri bo muri Amerika y’Amajyepfo batahwemye kugaragaza ko ubuke bw’abapadiri kuri uwo mugabane bukoma mu nkokora umugambi wo kwamamaza inkuru nziza.

Abanenga iki cyemezo bavuga ko Papa Fransisiko agomba gutsimbarara ku ngingo y’uko abapadiri badakwiriye gushaka abagore n’ubwo ngo ari uko byahoze mu ntangiriro za Kiliziya Gatolika.

Abagabo bafite abagore bo muri Amazone bemerewe kuba abapadiri nyuma y’aho Papa yari yemeye ko ababyemerewe ari bo mu burasirazuba bwo hagati.