October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umugore wa Patrick Karegeya yitandukanyije na RNC irwanya Leta y’ u Rwanda

YASUWE 40 

Nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru n’imbuga nkoranyambaga ko hari umwuka utari mwiza mu ihuriro nyarwanda rya RNC ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ubu ikirimo kuvugwa ni uko Lea karegeya, umupfakazi wa Karegeya Patrick yaba yarivuyemo.

Izi nkundura zitangiye nyuma y’ibura rya Benjamin Rutabana benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Ben Rutabana, wavuye mu Bubiligi yerekeje muri Uganda nyuma akaza kuburirwa irengero.

Ihuriro Leah Karegeya bivugwa ko yasezeyemo ryashinzwe mu 2010 n’abarimo umugabo we Patrick Karegeya wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda akaza guhunga afite ipeti rya koloneli.

Bamwe mu bashinze iri huriro, barimo Dr. Theogene Rudasingwa, Gen. Kayumba Nyamwasa, Gerald Gahima n’uyu Patrick Karegeya waje kwicirwa muri Afurika y’Epfo mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2013 rishyira iryo kuwa 1 Mutarama 2014.

Aho Karegeya apfiriye ni kenshi mu bitangazamakuru hagiye havugwamo bomboribombori muri iri huriro ndetse rinaza gucikamo ibice.

Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira 2019 nibwo inkuru y’ibura rya Rutabana ryatangiye kuvugwa, uku kubura kwe nk’uko byagiye bitangazwa mu binyamakuru, Kayumba Nyamwasa nk’umuyobozi w’iri huriro RNC, yagiye avugwamo cyane ko ibura ry’uyu muramu we Rutabana yaba ariri inyuma.

Amakuru agera ku kinyamakuru Rwandatribune.com aravuga ko Madame Leah Karegeya  yamaze gutanga ibaruwa isezera kuri RNC, mugihe havugwamo aka kaduruvayo kose.

Akaba yasezeye nyuma y’ibaruwa yasohowe igaragaza ko na Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi wa RNC akaba yari anashinzwe n’urwego rw’iperereza muri RNC yeguye ku mirimo ye nyuma y’amakuru y’ibura rya Benjamin Rutabana, akaba yaravuze ko arambiwe kubeshya abantu ku maradio atangaza ibihuha.

Karegeya uri mu bashinze iri huriro n’umugore we yabarizwagamo, yanigiwe muri Hoteli ya Michelangelo Towers y’i Johannesburg, afite imyaka 53. Yasize umugore(Leah Karegeya) n’abana batatu.

Inkuru iheruka: http://Gutangaza impuha kwa RNC gutumye umuvugizi wayo yegura ngo arambiwe kubeshya abantu ku

maradiyo