October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo ku ndunduro

YASUWE 10 

Abahagarariye ingabo za DR Congo, Burundi, Rwanda, Tanzania na Uganda kuwa kane no kuwa gatanu  taliki ya 24 na 25 Ukwakira 2019, bahuriye i Goma baganira ku kurandura imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda. Red-Tabara, Forebu, FNL irwanya ubutegetsi bw’u Burundi. FDLR, RUD-urunana, FLN irwanya ubw’u Rwanda, yose ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Kuri iyi mitwe n’indi hiyongeraho imitwe y’abaMai-Mai irenga 10 n’amatsinda y’abarwanyi banyuranye b’abanyekongo nabo bakorera muri aka gace ko kuva i Beni kumanuka kugera za Uvira.

Omar Kavota, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Congo aherutse kubwira BBC ko umutwe wa FDLR, kimwe n’iyindi inyuranye, biba muri Congo kubera ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.

“Ibi nibyo bituma iyi mitwe ibona imbaraga, kongeraho ibikorwa byo guhohoterwa no gusahura abaturage, nta kindi gitumye iyi mitwe imaze imyaka myinshi hano” – Bwana Kavota.

Ibi bigaragaza intege nke z’ubutegetsi n’ingabo z’igihugu mu kuyirandura, gusa Perezida Felix Tshisekedi yazanye amatwara mashya kuri iyi mitwe, cyane cyane iyo mu mahanga.

Bisa n’aho ashaka ko ubutegetsi bw’ibihugu bufite imitwe iburwanya muri DR Congo bubigiramo uruhare.

Nta ngabo z’amahanga zigomba kuharwanira

General Léon Richard Kasonga umuvugizi w’ingabo FARDC za Congo yabwiye abanyamakuru kuwa gatanu taliki ya 25 Ukwakira  ko muri ubwo bufatanye ingabo z’amahanga zitazaza ku butaka bwa DR Congo.

Ati: “Mumenye ko iyo mitwe yambukiranya imipaka ikora ibibi. Tuzafatanya kubakurikiranira ku mipaka, ibyo ntibisobanuye ko duhamagaye ingabo ngo zize ku butaka bwa Congo”.

Mu cyumweru gishize abarwanyi bateye mu majyaruguru y’u Burundi mu ntara ya Bubanza barwana n’ingabo za Leta abaturage bava mu byabo, leta ivuga ko bavuye muri DR Congo.

Umutwe wa Red-Tabara – ubarizwa muri Kivu y’Epfo – niwo wigambye iki gitero.

Mu ntangirizo z’uku kwezi k’ Ukwakira 2019, abarwanyi bateye mu majyaruguru y’u Rwanda, bicyekwa ko baturutse muri DR Congo, leta yavuze ko bishe abaturage 14, ingabo za leta nazo zikica 19 zikanafata batanu muri aba barwanyi.

Bamwe bibaza ubushobozi bw’ingabo za DR Congo zifite ubu, mu gihe zitabashije kurandura iyi mitwe mu myaka myinshi ishize.

Ku mbuga nkoranyambaga hari ababona ko ubu bwimvikane bwaba burimo ibitaravuzwe aho ingabo z’ibindi bihugu zishobora kuba zarumvikanye n’iza Congo ko zinjira muri iki gihugu zigatanga ubufasha.