October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Masisi: Ingabo za FARDC zavumbuye intwaro murugo rw’inyeshyamba

YASUWE 14 

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 26 Ukwakira 2019, igisirikare cya Congo, FARDC cyatangaje ko cyavumbuye ububiko bw’intwaro nyinshi n’amasasu mu nzu y’umurwanyi w’umutwe wa APCLS ahitwa Ngesha, muri groupement ya Burora, muri Teritwari ya Masisi.

Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola ya 2 aravuga ko ivumburwa ry’ubwo buhisho bw’intwaro ryabaye mu bikorwa byo guhiga imitwe yitwaje intwaro byatangijwe na FARDC muri aka karere.

Ingabo za leta zikaba zavumbuye imbunda 16; zirimo kalachnikov 12, imbunda ya mortier 60 n’amabombe abiri, imbunda ya Mag 1 yakorewe mu Bubiligi, na M16 imwe n’amasasu menshi nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibivuga.

Amakuru aturuka mu gisirikare akaba yemeza ko ari igikorwa cyakozwe n’abasirikare bo mu mutwe wo muri regiment y’3410 barimo gukorera muri aka karere barwanya imitwe yitwaje intwaro, yaba abanyamahanga cyangwa abanyagihugu.

Major Ndike Kaiko yemeye ko muri icyo gikorwa ingabo zafashe umurwanyi wari wigize nk’umusiviili. Uyu akaba yakomeje ashimangira ko iki gikorwa kiri mu rwego rw’umukoro bahawe wo guhiga imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru kugeza igihe ububasha bwose buzasubira mu maboko ya leta.