October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Yibajishije ikibuno none arifuza gusubirana icyo yavukanye

YASUWE 58 

Sophie Elise yari afite imyaka 20 ubwo yiyemezaga kongeresha ikibuno cye kikaba kinini uko abishaka.

Uyu mukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga no kuri televiziyo muri Norvège.

Avuga ko ‘yari ananutse cyane’ bityo yifuza ko bamwongereraho umubiri kuri icyo gice cye cyo hasi. Yabonye aho babimukorera muri Turkiya ku giciro atifuje gutangaza.

Yabwiye BBC ko aho babimukoreye bamuhaye serivisi yishimiye cyane.

Gusa ubu imyaka itanu nyuma arifuza gusubira uko yahoze cyera, bakamuvanamo ibyo bamuteyeho. Kubera iki?

Ibibazo byatangiye ageze mu rugo

Nk’umuntu uzwi na benshi muri Norvège, ukora kuri televiziyo, ufite abantu 500,000 bamukurikira kuri Instagram, avuga ko abantu batangiye kuvuga cyane ku gikorwa yakoze.

Babonaga ko ikibuno bamuteyeho kitajyanye n’igice gisigaye cy’umubiri we.

Ati: “Ubu nibwo mbona ko ibi atari byo nari kuba narakoze. Narihuse cyane. Nakwemeza ko ntabitekerejeho bihagije”.

Mu myaka itanu ishize nibwo bamutunganyirije uko abyifuza

Uyu mukobwa bamukoreye uburyo bwitwa ‘silicone’ aho bimwe mu binure ku mubiri bivanwa hamwe bakabishyira ku kibuno.

Abaganga banyuranye bemeza ko ubu buryo n’ubwo aribwo bujya kuba bwiza mu gukora ibi ariko hari igihe butuma umuntu atagaragara nk’umwimerere.

Kwiyongeresha amabuno henshi ku isi barabinenga, cyane cyane nyuma y’uko hari abagore babiri b’Abongereza bapfuye umwaka ushize bagiye muri Turkiya kubikoresha.

Mu Rwanda, ibizwi cyane ni ‘ibibuno’ bigurwa mu maduka maze ufite ikibuno gito akabyambara agaseruka, akagaragara uko yifuza.

Sophie avuga ko nyuma yo kubagwa hakurikiyeho uburibwe  yari yiteze,  ariko ko ubu noneho arimo kuribwa n’ikinegu (baramunegura, baramugaya).

Avuga ko nyuma yabonye ko afite ‘ikimero cyiza cy’umwimerere’ none arifuza kwivanishaho ibi yitejeho.

Ubu yabonye umuganga uzabimukorera, amuvanye kuri website yizewe, atari abamamazwa na ba ‘influencers’ kuri Instagram bakwereka uwakongerera ikibuno kikaba ‘igitangaza’.

Sophie ubu agomba kongera kubagwa bakagabanya ibyo bamuteyemo kuko batabivanaho byose, ariko akongera kugaragara nk’umwimerere.