October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umugore wa Gen. Mudacumura uherutse kwicwa yari yaramutaye abyarana n’umuzungu

YASUWE 16 

Nyuma y’ukwezi kumwe Lt Gen Mudacumura Sylvestre wari umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR yishwe, kuri ubu byamenyekanye ko umugore we yari yaramutaye atwarwa n’umuzungu.

Ibyo gutandukana kwa Mudacumura n’umugore we byamenyekanye nyuma y’aho uyu mugore asohoreye itangazo asabira uyu mugabo we misa.

Lt.Col Mudacumura Sylvestre wari uyoboye izi nyeshyamba za FDLR zirwanya Leta y’u Rwanda ndetse zinagizwe na bamwe bashinjwa kuba barasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ngo yari azwi ku izina rya MUhambazima.

Ikinyamakuru Rwandatribune.com dukesha iyi nkuru kikavuga ko yari yarahimbwe iri zina n’abo muri FOCA.

Amakuru agera kuri iki kinyamakuru kandi avuga ko uyu mugore we wamusabiye misa aba mu Bubiligi ari naho iyo misa izabera, ngo akaba atabanaga na Gen.Mudacumura kuva mu1996.

Nyuma y’uyu mwaka, ngo umugore we yabyaranye n’umuzungu bituma batandukana na Mudacumura ku buryo bw’ibanga dore ko yanamusabaga kuva muri FDLR umugabo we akabyanga.

Ubwo hari mu rukerera rwo kuwa 18 Nzeli 2019 mu masaha ya saa kumi za mu gitondo nibwo ingabo z’abakomando ba HIBOU SPECIAL FORCE bibumbiye muri Operation Zokola 2 bagabye igitero gikomeye mu birindiro bya FDLR babashije guca mu rihumye umutwe udasanzwe wa CRAP babasha kugariza ibirindiro bya FDLR bica Lt. Gen Mudacumura.