October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ngoma: Umunyeshuri yafatanwe ikiro cy’urumogi agiye ku rugurisha na mugenzi we

YASUWE 12 

Kuri uyu wa gatagu taliki ya 23 Ukwakira 2019, Umunyeshuri witwa Mizero Eraste w’imyaka 20 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kabonero akagari ka Ihanika umurenge wa Jarama yafatanwe ikiro kimwe cy’urumogi yari agiye kugurisha mu makarere ka Bugesera.

Uyu Mizero yiga mu mwaka wa 4 mu gashami k’Igiswahili, Igifaransa n’Ikinyarwanda (EFK) mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Yozefu Jarama, yafatiwe mu mukwabu wakozwe n’inzego zishinzwe umutekano ku makuru bahawe n’abaturage.

Amakuru agera kuri rwandanews24, ni uko uyu munyeshuri yari ajyanye uru rumogi i Gashora mu karere ka Bugesera aho yari arushyiriye uwitwa Mwizerwa Michel w’imyaka 37 y’amavuko wo mu mudugudu wa Mataba akagari ka Nyabagendwa umurenge wa Ririma mu karere ka Bugesera.

Uyu Mwizerwa bamufatiye ku kiraro cy’akagera kigabanya akarere ka Ngoma na Bugesera azanye amafaranga ibihumbi 50 by’amanyarwanda yo kwishyura Mizero

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba CIP Hamuduni Twizeyimana yatangaje ko ayo makuru ariyo ndetse ko bakimara gufatwa bose bahise bashyikirizwa RIB .

Yagize ati”Yafatiwe (Mizero) mu mudugudu wa Nyakariba akagari ka Rukoma mu murenge wa Sake. Bose bafashwe bashyikirijwe sitasiyo ya RIB Sake”.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 263 y’Itegeko no 68/ 2018 mu gika cyaryo cya gatatu,havuga ko uwuhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.