October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

KNC yise abagabo bamwe imbwa abagore bamwe nabo abita inshinzi

YASUWE 45 

Kakooza Nkuliza Charles(KNC) nyiri Radiotv1 akanaba umuyobozi w’ikipe ya Gasogi FC, mu kiganiro “rirarashye” cyatambutse kuri Radio one mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Ukwakira 2019, hari abagabo yise imbwa abandi bagore abita inshinzi.

Muri iki kiganiro,KNC yavuze ko abagabo bakubita abagore ari imbwa ndetse n’abagore bakora ibisa n’ibyo ari inshinzi.

Yagize ati:”...nta mugabo muzima usibye bamwe bimbwa, wakubita umugore we…abo abagore nabo bakora bene ibyo ni inshinzi…”

Muri iki kiganiro kandi inzego zibanze zipfukirana amakimbirane yo mu ngo kugeza ubwo bamwe bicanye nazo zatunzwe agatoki.

Mutabaruka Angelbert bakoranaga iki kiganiro we yahamije ko hari abayobozi b’inzego zibanze batagira inama abaturage ko ahubwo iyo humvikanye amakimbirane umugabo bahita bajya ku muraza mu kagari agategekwa ko niyongera azafungirwamo icyumweru cyose.