October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuhanzi Tiken Jah Fakoly yanenze Perezida

YASUWE 62 

Umuhanzi w’icyamamare mu Tiken Jah Fakoly njyana ya Reggae umunya-Côte d’Ivoire aranenga Perezida Alpha Condé w’imyaka 81, gushaka kwihambira ku butegetsi abantu bakaba barimo kwicwa kubera kubyamagana.

Jah Fakoly cyera yaririmbye ashyigikira Bwana Condé ubwo yari afunze ari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, uyu munsi arimo kwamagana ibikorwa bye.

Mu kiganiro na BBC, Tiken Jah Fakoly avuga ko aticuza ibyo yakoze icyo gihe ariko ataniyumvisha uburyo “umuntu yarengeraga” ubu ari guhutaza abigaragambya.

Jah Fakoly ati: “Natekerezaga ko agiye kuba nka Nelson Mandela wamaze imyaka muri gereza yasohoka akayobora manda imwe akava ku butegetsi”.

Tiken Jah Fakoly azwi mu ndirimbo zakunzwe cyane muri Afurika nka “Le pays va mal”, “Plus rien ne m’etonne”, “Africa”, Promesse bla bla” n’izindi…

Umuvugizi w’ishyaka rya Alpha Condé yatangaje ko batunguwe kandi bakabazwa n’ibyavuzwe na Tiken Jah Fakoly, ko ari nk’igitutsi kuri Perezida Condé

Mu kwezi gushize kwa cyenda, Bwana Condé yasabye guverinoma ye kureba uko ivugurura itegeko nshinga.

Benshi bahise babona ko ari uburyo bwo gushaka kwiyamamariza manda ya gatatu mu 2020, batangira kubyamagana.

Mu cyumweru gishize, nibura abantu icyenda biciwe mu myigaragambyo yo kwamagana uwo mugambi wo guhindura itegeko nshinga.

Amashusho anyuranye yabonetse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abapolisi bakubita bikomeye abigaragambya, banerekana umwe ahohoterwa yambaye ubusa.

Guverinoma, yabanje kubuza iyi myigaragambyo, nyuma yatangaje ko yamaganye uru rugomo rwakorewe abari kwigaragambya.