October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umutoza wa Musanze Fc yandikiwe ibaruwa ikakaye asabwa gutsinda imikino itatu iri imbere yabinanirwa agasezererwa,Rutahizamu Didier Touya nawe yirukanwe

YASUWE 56 

Kuri uyu wambere umutoza w’ikipe ya Musanze Niyomugabo Amars yandikiwe ibaruwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe amenyeshwa ko umusaruro we utishimiwe habe na gato ndetse anahabwa inshingano zo kwitwara neza mu mikino itatu iri imbere byamunanira agafatwa nk’umukozi wananiwe inshingano ze agasezererwa.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa yasinyweho na Perezida w’ikipe ya Musanze TUYISHIMIRE Placide umusaruro umutoza wa Musanze ari kugaragaza uhabanye cyane nibyo amasezerano yasinye avuga ku bijyanye n’umusaruro atanga mu ikipe utishimiwe habe na gato, iyi ikaba ariyo mpamvu ahawe umukoro wo gushaka amanota 7/9 mu mikino itatu ya Shampiyona ikurikira.

Kuva Shampiyona yatangira ikipe ya Musanze ntabwo yigeze ihirwa n’ikitwa kubona amanota kuko kugeza ubu ifite amanota atatu mu mukino ine imaze gukina, umusaruro ungana n’umukino umwe kuri ine(1/4).

Iyi mikino itatu asabwa kubonamo amanota 7/9 bingana no gutsinda imikino ibiri ukanganya umwe hari uwo bazakina na Sunrise Fc,Rayon Sports ndetse na Gicumbi Fc, ubwo bigaragara ko asabwa gutsinda Gicumbi Fc na Sunrise Fc agasabwa kubona inota rimwe ku ikipe ya Rayon Sport cyangwa se agatsinda 2 muri zo akanganya n’imwe, akazi katoroshye gusa byose birashoboka.

Uretse uyu mutoza wahawe gasopo, Umwataka ukomoka muri Cameroon Didier Touya nawe yirukanywe mu ikipe ya Musanze kubijyanye n’amakosa ye bwite mu myitwarire isanzwe ndetse n’ibibazo by’ibyangombwa bye.