October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Impinduka zidasanzwe ku biciro: Kwinjira ku mukino wa Rayon Sport na Bugesera ni 30 000Frw, aha make ibihumbi 2000Frw

YASUWE 12 

Nkuko izi mpinduka zatangajwe n’ikipe ya Rayon Sport ku munsi w’ejo ku mukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Bugesera mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 30 by’amafranga y’u Rwanda  nyamara ubusanzwe ntabwo akunze kurenga ibihumbi 25 iyo wabaga wicaye mu myanya y’abanyacyubahiro(VVIP).

Uyu niwo mukino ugiye kuba uhenze cyane kuko ibi biciro biri hejuru ugereranije n’ibyari bisanzwe bimenyerewe.

Ku biciro byashyizwe hanze izi mpinduka zigaragaza ko ahasanzwe amake azaba ari ibihumbi 2000 frw.

Uyu ni umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda aho kuri uyu munsi taliki 22 Ukwakira 2019 hazakina:

Rayon Sport Vs Bugesera (Stade ya Kigali I Nyamirambo) 18h00

Marines Fc Vs APR Fc (Stade Umuganda) 15h00

Uku niko amatike azaba agurishwa  ku mukino wa Rayon Sports na Bugesera:

  • VVIP: 30 000 Frw
  • VIP: 15 000 Frw
  • Ahatwikiriye: 5000 Frw
  • Ahadatwikiriye: 2000 Frw