October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rusizi: Gitifu yakubise abaturage abita abarozi yisanga mu gihome

YASUWE 12 

Ibi MINALOC yabitangaje kuri uyu wa 19 Ukwakira 2019 aho yavuze ko abatawe muri yombi ari DASSO ndetse n’Ushinzwe Imibereho myiza n’Ubukungu (SEDO).

Aya makuru aje ashyira akadomo ku makuru yatangajwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB aho mu gitondo yari yatangaje ko kuva aho ikibazo kimenyekaniye cyatangiye gukurikiranwa n’uru rwego.

Iyi nkuru y’ikubitwa kuri aba baturage yabaye kimomo ku wa gatanu taliki 18 Ukwakira 2019, aho yavugaga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi, Iyakaremye Jean Pierre yakubise abaturage abita ‘abarozi b’amadayimoni’ ngo kuko hari uwo muryango we abashinja kumurogera.

Byavuzwe ko Gitifu Iyakaremye yakubise aba baturage batandatu ku wa 17 Ukwakira 2019 .

Mu mafoto, bigaragara ko aba bakubiswe baryamishijwe hasi ari abantu bakuze kuko harimo abasaza bafite imvi. Ni abagabo bane ndetse n’abagore babiri.

 

Ntabareshya Charles ni umwe mu bakubiswe.Yemeje ko ari Gitifu w’umurenge ariwe wamukubise, ariko ikigaragara ku mafoto hari abantu babiri babahagarikiye bafite inkoni, harimo na DASSO.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na RIB byemeza ko hari gukorwa iperereza, ikizavamo kikazatangazwa.