October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Urwunge rw’amashuri rwa APAPEC rwibasiwe n’inkongi y’umuriro

YASUWE 10 

Inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi araramo abahungu mu Rwunge rw’Amashuri rwa APAPEC Murambi riherereye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Murambi.

Ibyo abo banyeshuri bararagaho n’ibindi bikoresho byari muri iryo cumbi byahiye birakongoka.

Iyi nkongi y’umuriro yadukiriye aya macumbi yararagamo abanyeshuri b’abahungu 127 kuri uyu wa Gatanu taliki ya 18 Ukwakira 2019 mu masaha ya saa yine za mu gitondo.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro, hakaba hakirimo gukorwa iperereza.

Yagize ati: “Icyateye iyi nkongi y’umuriro kugeza ubu ntabwo kiramenyekana haracyakorwa iperereza, tukaba turi mu nama zitandukanye kugira ngo turebe icyo dukora aba bana bakomeze ibizamini.”

Nta munyeshuri waburiye ubuzima muri iyi nkongi y’umuriro uretse ibikoresho by’abanyeshuri nka matola n’ibindi byari biri mu macumbi byakongotse.

Inzego zishinzwe kuzimya inkongi zahise zitabara zikumira ko iyo nkongi yakwadukira izindi nyubako.

Bivugwa ko ari ubwa kabiri uru Rwunge rw’Amashuri rwa APAPEC rwibasirwa n’inkongi y’umuriro.