October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uruganda rwa Porsche n’urukora indege za Boeing bagiye gukora imodoka ziguruka

YASUWE 14 

Uruganda rukora imodoka rwa Porsche n’urukora indege za Boeing basinye amasezerano yo gufatanya bagakora igikoresho kigenda mu mujyi gishobora no kuguruka, abenshi batangiye kwita ’imodoka ziguruka’.

Porsche itangaza ko yifuza kurenga ibyo gukora imodoka nziza za siporo ikagera ku rundi rwego rwo “gutwara abantu ku yindi ntera” itari ubutaka.

Detlev von Platen ushinzwe ibyo kwamamaza muri Porsche avuga ko kompanyi zombi zirimo guhuza imbaraga kugira ngo zirebe kuri iri soko rishya ryo gutwara abantu ryo mu gihe kiri imbere.

Izi kompanyi zivuga ko mu gitekerezo izi  ‘modoka ziguruka’ zigomba kuba zikoresha ingufu z’amashanyarazi (umuyagankuba).

Zizajya kandi zihagurukira aho ziri zijya mu kirere cya bugufi aho zizagenda nk’indege kandi zamanuka hasi zikagenda nk’imodoka.

Ba enjeniyeri (’ingénieurs’) ba kompanyi zombi ni bo bazashyira mu bikorwa igerageza ry’uyu mushinga nk’uko itangazo ry’izi kompanyi ribivuga.

 

 

Imodoka zikorwa n’uruganda rwa Porsche
Imodoka izajya iguruka izakorwa ku bufatanye bw’inganda zombi

Ubushakashatsi bwakozwe na Porsche mu 2018 buvuga ko ’imodoka’ ziteye gutya zishobora kuzaba zirimo gukoreshwa cyane mu 2025.

Porsche ivuga ko ni bigerwaho bizatanga igisubizo cyo gutwara abantu vuba, bihendutse, byoroshye kandi mu mutekano kurusha mu buryo busanzwe bumenyerewe bw’imodoka zigenda mu mihanda nk’uko 7sur7 yabyanditse.