October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubwongereza: Abantu bakomeje gutabwa muri yombi kubera umusarani wa zahabu wibwe

YASUWE 46 

Abandi bantu batatu batawe muri yombi na polisi ikomeje guhiga umusarani ukoze muri zahabu wibwe.

Ni umusarani w’ubugeni ukoze muri zahabu gusa ufite agaciro ka miliyoni 6 z’amapawundi (asaga miliyari 6 y’u Rwanda).

Wibwe mu kwezi gushize kwa Nzeli 2019 mu nyubako yitwa Blenheim Palace iri Oxfordshire mu Bwongereza.

Abagabo batatu b’imyaka 34, 35 na 36 b’ahitwa Oxford batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu kwiba uyu musarani utangaje kandi w’agaciro.

Hari abagabo babiri bari bafashwe mbere bakekwaho ubu bujura.

Kompanyi ifite ubwishingizi bw’iyi nyubako yatangaje igihembo cy’amapawundi £100,000 ku wagarura cyangwa akagaragaza aho uyu musarani uri.

Uyu musarani wari mu nzu ikomeye kandi irindwa, bamwe batangariye ubwo bujura

Uyu musarani bitaga ‘America’ wari mu bimurikwa by’umunyabugeni w’Umutaliyani Maurizio Cattelan, abawusuraga bakaba barashoboraga no kuwukoresha bikiza imyanda yo mu mubiri.

Polisi ivuga ko kwiba uyu musarani “byangije inzu bikanahateza umwuzure” kuko wari ushinze muri iyi nyubako.

Iyi nyubako yo mu kinyejana cya 18 iri mu hantu ndangamurage ku isi, aha ni naho havukiye Winston Churchill wabaye Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza.

Mu kwezi kwa munani uy mwaka wa 2019, umugabo witwa Edward Spencer  umuvandimwe wa Churchill  uyobora ahari iyi nyubako, yavuze ko yizeye neza umutekano w’iki gihangano.

Yagize ati: “Ntawe byakorohera kucyiba”.