October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Imbuzi: Imvura idasanzwe irimo inkuba n’umuyaga mu gihugu hose

YASUWE 20 

Ikigo cy’igihugu gushinzwe iteganya gihe, kuri uyu wa kane taliki ya 17 Ukwakira 2019, cyasohoye itangazo riburira abanyarwanda kubera imvura idasanzwe igiye kugwa mu minsi 2 iri imbere.

Iri tangazo riragira riti: kubera imvura idasanzwe izagwa mu bice byinshi by’igihugu cyane mu ntara y’Amajyepfo no mu majyepfo y’Uburengerazuba, iyi mvura iziyongera hagati y’italiki ya 18 na 19 Ukwakira 2019.

Uku kugwa kw’iyi mmvura idasanzwe, ngo kurimo guterwa n’ isangano ry’imiyaga n’ubuhehere bw’ umwuka byiganje mu kirere u Rwanda ruherereyemo.

 

Muri iyi mvura kandi hateganyijwe umuyaga uringaniye, uri hagati ya metero 5 na metero 10 ku isegonda (5-10m/sec), ariko ukaba wateza ingaruka zitandukanye cyane cyane mu ntara y’iburasirazuba.

Bitewe n’imvura izagwa mu minsi ikurikiranye, hateganyijwe kwiyongera kw’amazi mu gigugu hose by’umwihariko mu migezi, bikaba bishobora guteza izindi ngaruka. Ni muri urwo rwego Meteo Rwanda ikangurira abaturarwanda bose kwitwararika muri ibi bihe by’imvura idasanzwe kandi bagakurikiza inama zose n’amabwiriza bahabwa n’inzego zifite gukumira Ibiza mu nshingano zazo.