October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

The Linkers itsinda rigizwe n’abasore bafite impano idasanzwe bashyize hanze indirimbo yitwa Besto.

YASUWE 12 

The linkers itsinda ry’abasore bakiri bato bafite impano.

The linkers ni itsinda ry’abasore babiri aribo Cyiza Christian uzwi nka Tiger boy   na  Ndayizeye Jamvier uzwi nka predu.

 

Rwandanews24 yaganiriye naba basore ku rugendo rwabo muri muzika nyarwanda maze babitubwira mu uburyo  bukurikira:

Predu yagize ati”twatangiye umuziki mu mpera z’ukwezi kwa 12,2018 akaba ari bwo twasohoye Indirimbo yambere yitwa true love  ahagana mu kwa 3, 2019 dusohora indi yitwa ubuzima bw’ishuri iya gatatu duheruka yasohotse mu kwa 8 yitwa Naragukundaga twakoranye  nundi muhanzi witwa Barezi Franco, Franco akaba ari naryo zina  akoresha nk’umuhanzi.”

 

Yadutangarije ko bafite n’indirimbo nshya yasohotse mu buryo bw’amajwi yitwa Besto bafatanyije n’abandi basore babiri aribo( bako  na Romeo) ikaba yasohokanye na lyrics.

 

Aba basore bagize itsinda  The linkers nubwo bashyize indirimbo yabo yambere agagaragara mu mpera z’umwaka ushize, sibwo bari batangiye igikorwa cyo kuririmba dore ko byatangiriye mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye aho bigaga ku kigo Kimwe.   

 

Tiger Boy ni umuhanga mujyana ya Hp-hop  naho Predu akaba yaramenyekanye mujyana ya RnB.

 

Byinshi kuri iri tsinda tuzakomeza kubibagezaho mu nkuru zacu ziri imbere.

Kanda hano wumve indirimbo yabo nshyashya yitwa Besto.