October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abantu 7 basanzwe mu buvumo bamazemo imyaka 9 bategereje imperuka

YASUWE 20 

Umuryango ugizwe n’umugabo w’imyaka 58 n’abana 6  bamaze imyaka icyenda mu cyumba cyo munsi y’ubutaka bategereje umunsi w’imperuka.

Uyu muryango waje kuvanwa aho wari wihishe nyuma y’aho umuhungu wabo mukuru arambiwe akajya kunywa mu kabari kari mu gace ka Ruinerwold, mu Ntara ya Drenthe, abaturage bakabimenyesha Polisi nk’uko BBC yabyanditse.

Uwo mugabo utatangajwe izina yabanaga mu buvumo n’abana be bari hagati y’imyaka 16 na 25.

Nyiri akabari uri mu batabaje polisi, yavuze ko umuhungu mukuru w’uwo musaza yaje mu kabari bigaragara ko adatuje, yaka inzoga eshanu azimaze asaba ubufasha.

Ati “Yatse inzoga eshanu arazinywa. Nyuma naganiriye na we aza kumpishurira ko yari yatorotse akeneye ubufasha. Nyuma twahamagaye polisi.”

Yongeyeho ati “Yari afite umusatsi mwinshi, ubwanwa bwanduye yambaye imyenda yashaje, ubona yaravangiwe. Yavuze ko atigeze ajya ku ishuri, ko yari amaze imyaka icyenda atiyogoshesha.”

Uwo musore ngo yavuze ko we na barumuna be ndetse na bashiki be babaga mu cyumba cyo munsi y’ubutaka mu nzu iri mu isambu yabo, akaba yabatorotse kuko yumvaga arambiwe ubuzima bari babayemo.

Abapolisi bagiye aho uwo muryango wari wihishe, baza kubasanga hasi mu cyumba cyo munsi y’ubutaka aho bari bamaze igihe bihishe.

Agace ka Ruinerwold gatuwe n’abaturage bagera ku bihumbi bitatu.

Polisi yatangaje ko uwo mugabo wajyanye abana be mu bwihisho imyaka icyenda ikaba ishize, yafunzwe nyuma y’uko asabwe gutanga amakuru akabyanga.

Ntabwo biramenyekana igihe nyacyo uwo muryango wari umaze wihishe cyangwa se uko byagendekeye umubyeyi w’abo bana. Bamwe bavuga ko uwo mugabo Se w’abana yaba arwaye guturika k’udutsi two mu bwonko.