October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umupasiteri w’umukobwa ufite uburinzi budasanzwe mu karere, afite indege n’imodoka zihenze

YASUWE 8 

Rev. Lucy Natasha ni umuvugabutumwa udasanzwe, aracyari umukobwa kuko nta mugabo agira, ashyirwa ku mwanya wa mbere mu bavuga butumwa beza muri Kenya ndetse abenshi bakunze kumwitiranya n’abanyarwandakazi.

Uyu mukobwa w’umuvugabutumwa ayobora urusengero rwa Prophetic latter glory Ministries International, arigisha abakristu bagafashwa kuko urusengero rwe rurakubita rukuzura muri Kenya ndetse amaze kuba n’icyamamare kubera uburyo yigaragaza cyane kumbugankoranyambaga.

Rev. Lucy Natasha, abarirwa mu baherwe muri Kenya, kuko afite indege ze bwite agendamo ndetse n’amamodoka ahenze akunze kugaragaramo.

Afite uburinzi budasanzwe, aho afite abasore n’inkumi bamuhora iruhande aho agiye hose, iyo barikumwe baba bambaye imyambaro isa, harimo umutwaje isakoshi, umutwaje bibiliya, umutwaje telephone ndetse nushinzwe kugenda amuhanagura niba hari aho yanduye.

Ntawe uzi imyaka ye y’amavuko gusa uko bigaragara arakuze, iyo abajijwe imyaka ye avugako yavutse 24 Nyakanga ariko akirinda kuvuga imyaka, avugako ategereje umusore Imana izaha amahirwe akaza akibanira n’intumwa Imana yoherejwe ku isi.

Uyu mukobwa yize ibya tewolojiya muri afurika y’epfo, muri 2011 nibwo yasengewe agirwa Reveland.

Rev.Natasha avuga ko se na nyina batandukanye ubwo yari akiri muto, yarezwe na nyina nawe ubu w’umupasiteri (Pastor Esther Wanjiru) akaba n’umuyobozi mu itorero rya MMC-K (Maximum Miracle Centre – Kawangware).

Avuga ko atifuza umugabo w’imyitwarire nk’iya Salome uvugwa muri Bibiliya, uzwiho kuba yaragiraga abagore benshi ariko akaba umuhanga; ati “Imyitwarire y’umugabo uzirinda kubana na we ni nk’iya Salomo, umugabo muzaryamana, ejo akifuza kuryamana na murumuna wawe, ejobundi n’umuturanyi, nyogokuru,…Mbese atagira umupaka, uwo uzamwirinde”.

Indi myitwarire atifuza ku mugabo yumva yazashaka, ni uwo badahuza ukwemera, ati “ni byiza gutegereza igihe kirekire kurusha kurongorwa nabi, ahubwo ukaba warongorwa n’umugabo w’ukuri”.