October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Mukakarangwa Francisca wari ushinzwe ibikorwa bya SACCO muri RCA yatawe muri yombi

YASUWE 100 

Mukakarangwa Francisca Emmanuel wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya SACCO mu Kigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) yatawe muri yombi.

Mukakarangwa yafashwe n’inzego z’umutekano ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, taliki ya 12 Ukwakira 2019, nyuma yo kwirukanwa mu kazi kubera amakosa akomeye.

Icyemezo cyo kwirukana uyu muyobozi cyatangajwe mu myanzuro y’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame ku wa 10 Ukwakira 2019.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yemereye  itangazamakuru iby’ifungwa rya Mukakarangwa.

Yagize ati “Nibyo yatawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha bijyanye no gufata icyemezo gishingiye ku cyenewabo, ubucuti cyangwa ikimenyane.’’

Umuyobozi ushinzwe Imari mu Kigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), Batamuriza Esther, na we yatawe muri yombi

Mukakarangwa yafashwe nyuma y’uko ku wa 11 Ukwakira 2019, Umuyobozi ushinzwe Imari muri RCA, Batamuriza Esther, na we yafashwe akurikiranyweho ibyaha bitandukanye bijyanye n’imicungire mibi y’imari.

Uyu we akurikiranyweho kujyana musaza we muri RCA, akajya amwohereza mu butumwa bw’akazi nk’umukozi wa Leta, na we ngo bikekwa ko yoherejwe muri misiyo ntiyajyayo ndetse yanakoresheje imodoka z’akazi mu nyungu ze bwite.