October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ese kuri Cristiano Ronaldo uyu waba ariwo munsi wo kuzuza ibitego 700?

YASUWE 20 

Mu mukino uza kuba mu joro ryo kuri uyu wambere hitezwe ko umukinnyi Cristiano Ronaldo aza gutsinda igitego cyuzuza ibitego 700 mu mateka ye y’umupira w’amaguru, Ese aya mateka araza kuba kuri uyu munsi iyi tariki yandikwe mu mateka kuri Cristiano Ronaldo?

Ronaldo ari ku mwanya wa 6 mu bamaze gutsinda ibitego byinshi mu mupira w’amaguru ku isi, ibitego bizwi neza bibarwa yatsinze ni 605 byose hamwe amaze gutsindira amakipe yose amaze kunyuramo ndetse na 94 yatsindiye ikipe y’igihugu ya Portugal.

Mu ma Club yanyuzemo ibitego bibarwa ku buryo bukurikira:

Sporting Lisbon: 5

Manchester United: 118

Real Madrid: 450

Juventus: 32

Arabura ibitego 2 gusa ngo akureho agahigo ka Gerd Muller watwaranye igikombe n’ikipe y’Ubudage bw’uburengerazuba mu 1974, aho yarekeye aho gukina umupira w’amaguru ageze ku bitego 701, ndetse akaba abura ibitego 10 gusa kugira ngo akureho agahigo ka Ferenc Puscas watsinze ibitego 709.

Nyuma hakurikiraho abandi bigaragara ko hakirimo intera nini gusa nabo bishoboka ko mu minsi mike azaba abegereye cyane aribo:

Umunya Brezil Romario watsinze ibitego 748 ndetse na Pele watsinze ibitego 779

Hakaza undi mukinnyi uri hejuru cyane y’abandi bose hazanacamo igihe kinini cyane kugira ngo hazagire uzagera ku bitego yatsinze.

Uyu yakiniye ibihugu bitatu bitandukanye aribyo Austria, Czechoslovakia Bohemia and Moravia twagereranya nka  Repubulika ya Czech ubu:

Josef Biscan umwe rukumbi wabashije gutsinda ibitego bigera kuri 800 mu mupira w’amaguru, akaba yaratsinze ibitego byose hamwe 805.

Nkuko bisanzwe akenshi ahavuzwe Cristiano humvikana irindi zina Messi, nawe ku myaka ibiri arushwa na Cristiano araza hafi aho inyuma n’ibitego 668.

Hari abo usanga babara bakavuga ko Cristiano yujuje ibitego 700 kubera igitego bibarwa ko yatsinze ubwo bakinaga na Real Sociedad muri 2010, gusa muby’ukuri siwe cyabazweho kuko umupira yateye wakubise ku mudefanseri bakinanaga Pepe ubona kujya mu izamu, igitego kibarwa kuri Pepe gutyo.

Cristiano Ronaldo igitego cya 699 yagitsinze kuwa gatanu ushize ubwo bakinaga n’ikipe ya Luxembourg bakayitsinda ibitego 3-0, hakaba hitezwe kureba niba aza kubona igitego ku ikipe ya Ukraine iyoboye itsinda B Portugal iherereye mo, umukino urabera I Kiev muri iri joro, Urayoborwa n’umusifuzi w’Umwongereza Anthony Taylor.