October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abaturage b’ I Bangui bategetswe gufunga amaduka ngo bakore isuku mbere y’uko Perezida Kagame ahagera

YASUWE 20 

Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2019, Umukuru w’igihugu Paul Kagame biteganyijwe ko agirira uruzinduko muri Centrafrique, ejo kuwa gatatu taliki ya 15 Ukwakira 2019 akazagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ umuyobozi w’umujyi wa Bangui, yabwiye abaturage bo muri uyu mujyi ko bagomba kuzinduka bakora isuku, abacuruzi bose bagafunga amaduka yabo mu rwego rwo kwitegura umushyitsi w’imena Paul Kagame.

Uru ruzinduko kandi rwemejwe na Ange Maxime Kazagui ushinzwe itumananho muri minisiteri y’ ububanyi n’amahanga muri Centrafrka. Muri uru ruzinduko rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu bya gisirikare.

U Rwanda rusanzwe rufite ingabo zibungabunga amahoro muri Centrafika z’umuryango MINUSCA (Mission des Nations Unies en Centrafrique)

Biteganyijwe ko Perezida Kagame agera I Bangui ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Ukwakira 2019 kugera ejo kuwa kabiri taliki ya 15 Ukwakira 2019 nk’uko Actudaily yabyanditse.

Amaduka mu mujyi wa Bangui, arafunze kugera ejo saa moya z’umugoroba nk’uko iri tangazo ribivuga.