October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubuyapani bwohereje ingabo zo guhangana n’umuyaga Hagibis umaze kwica 23

YASUWE 18 

Ubuyapani bwohereje abasirikare babarirwa mu bihumbi za mirongo n’abakora mu bikorwa by’ubutabazi, nyuma y’aho umuyaga ukomeye uvanze n’imvura wiciye abantu 23.

Uyu ni umwe mu miyaga ikomeye ivanze n’imvura ubayeho muri iki gihugu mu myaka ya vuba ishize.

Ejo ku wa gatandatu taliki ya 12 Ukwakira 2019 nibwo iyi nkubi y’umuyaga yiswe ‘Typhoon Hagibis’ yageze mu Majyepfo y’umurwa mukuru Tokyo, ikomeza yerekeza mu Majyaruguru ndetse iteza n’imyuzure ikaze.

Abantu 17 baburiwe irengero muri uwo muyaga nk’uko bitangwaza n’igitangazamakuru NHK cyo mu Buyapani.

Mu ntara ya Nagano iri rwagati mu Buyapani, amazi y’imyuzure yagose gariyamoshi zizwi cyane zo mu Buyapani za ‘bullet trains’ (‘zisongoye nk’isasu’), mu gihe indege za kajugujugu zirimo ‘kuroba’ abaturage bari mu gihirahiro ku bisenge by’inzu.

Abasirikare bagera ku 27,000 n’abandi bakora mu bikorwa by’ubutabazi ni bo bagabwe muri ibyo bikorwa by’ubutabazi

Abasirikare bagera ku 27,000 n’abandi bakora mu bikorwa by’ubutabazi ni bo boherejwe  muri ibyo bikorwa by’ubutabazi, nk’uko abategetsi babivuga.

Minisitiri w’intebe Shinzo Abe yavuze ko “leta izakora uko ishoboye kose”, asezeranya ko izindi ngabo nazo zizoherezwa  muri ibi bikorwa by’ubutabazi nibiba ngombwa.

Umukecuru yahanutse muri kajugujugu

Kuri iki cyumweru taliki ya 13 Ukwakira 2019, iyi nkubi y’umuyaga yari yacishije macye iba nk’ivuye ku butaka.

Mu mujyi wa Kawagoe uri mu Majyaruguru y’Ubuyapani, abakora ibikorwa by’ubutabazi bakoresheje ubwato mu gufasha abaturage bari baheze mu nzu y’abageze mu zabukuru.

Hafi ingo 150,000 zo mu gace k’umujyi wa Tokyo ubu nta muriro w’amashanyarazi n’amazi zifite. Ingendo za gariyamoshi n’iz’indege zahagaritswe kubera ubwoba bw’uko  iyi nkubi y’umuyaga ya Hagibis igiye kongera kugaruka.

Abapfuye benshi barenzweho n’ubutaka bw’imisozi yahirimye cyangwa batwarwa n’amazi y’imyuzure.

Umukecuru umwe ugeze mu kigero cy’imyaka 70 yapfuye ubwo yahubukaga by’impanuka muri kajugujugu yari iri kumutabara, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AP, bisubiramo amagambo y’abategetsi.

Mu minsi micye, uduce tumwe tw’Ubuyapani twaguyemo imvura igera kuri 40% by’imvura muri rusange igwa mu gihe cyose cy’imvura.

Iyi mvura yanibasiye imyaka mu mirima ndetse n’ububiko bw’imyaka burengerwa n’imyuzure.

Umuhinzi umwe wo mu mujyi wa Higashimatsuyama, mu majyaruguru ya Tokyo, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Nta na rimwe twigeze tugira umwuzure nk’uyu mbere”.

Mu kwezi kumwe gusa gushize, indi nkubi y’umuyaga yiswe ‘Typhoon Faxai’ yangije ibice bimwe by’Ubuyapani, yangiza ingo 30,000, inyinshi muri zo zikaba zitari zanasanwa.

Gariyamoshi zizwi nka ‘bullet trains’ zari zarengewe igice mu mujyi wa Nagano, rwagati mu Buyapani

Amazi y’imyuzure yakomeje kuzamuka, yatumye abantu bahera mu ngo zabo

Ibice bimwe by’Ubuyapani byarengewe n’imyuzure