October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umukuru w’igihugu Paul Kagame Yashimiye Abiy Ahmed Minisitiri w’intebe wa Ethiopia watsindiye igihembo cya Nobel hakaba hari na benshi babonako nawe agikwiye.

YASUWE 64 

Abiy Ahmed Minisitiri w’ intebe wahawe igiembo cya Nobel peace prize ibumoso hamwe na Perezida Paul kagame.

Perezida Paul Kagame anonymous kuri Twitter na Instagram  yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed nyuma yo gutangazwa ko ari we wegukanye  igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel muri uyu mwaka wa 2019.

 

Nkuko the guardian ibivuga,Abiy yatsindiye iki gihembo cyane cyane kubera umuhate we mu kubanisha igihu cye na Erithrea byari bimaze imyaka 20 mu ntambara.

 

Benshi mu bayobozi batandukanye bashimiye  Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed harimo Moussa Faki Mahamat, Raila odinga na António Guterres.

 

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yashimiye Abiy Ahmed, ashimangira ko igihembo yahawe yari agikwiriye kandi ko ari urugero rwiza kuri benshi.

 

Yagize ati “Ndagushimiye muvandimwe kandi nshuti yanjye Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed, wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel. Uragikwiriye rwose! Umuhate wawe mu guharanira ubumwe bwa Ethiopia, amahoro n’ubutwererane mu karere ni urugero kuri benshi muri Afurika.”

 

Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed akimenya ko yahawe igihembo, yashimiye abamutoranyije avuga ko ari igihembo cya Afurika.

 

Yagize ati “Mwakoze cyane. Ni igihembo gihawe Afurika, gihawe Ethiopia kandi nizeye ko abandi bayobozi ba Afurika bizabaha imbaraga zo gukora ibyubaka amahoro ku mugabane wacu.”

 

Umukuru w’igihugu Perezida Paul kagame  nyuma yo kugira icyo atangaza kuri iki gihembo benshi bamusubije ubutumwa buvuga ko nawe akwiriye iki gihembo.

 

Kuri Instagram, uwahoze ari umutoza wa Rayonsport   Roberto Olivera nawe yunzemo agira ati” nawe uragikwiye.Perezida Paul kagame ukora akazi gakomeye muri guverinoma y’Urwanda na b’abaturage uyoboye ”