October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyuma yo gutabwa muri yombi Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yoherejwe iwabo

YASUWE 16 

Pastier Gregg Schoof, umuyobozi wa Radio Amazing Grace, nyuma yo gutabwa muri yombi yoherejwe iwabo muri Amerika.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 7 Ukwakira 2019, nibwo rwandanews24 twari twabagejejeho inkuru y’itabwa muri yombi ry’umuyobozi wa Radio amazing Grace, aho yafashwe na Polisi ubwo yari agiye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Bwana Schoof yafashwe na polisi ubwo yari agiye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru gihita kiburizwamo, gusa yari amaze guha abanyamakuru itangazo rikubiyemo ibyo yashakaga kubabwira.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda yatangaje ko uyu mugabo yari “umwimukira utifuzwa” nk’uko New Times yabyanditse.

Iki kinyamakuru kivuga ko iki kigo cyemeza ko uyu munyamerika atari abangamiye amategeko y’u Rwanda, gusa kuko yari yaranimwe uruhushya rumwemerera gukomeza gukorera mu Rwanda.
Muri Gicurasi 2019 avuye mu rukiko Bwana Schoof yavuze ko “ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bukwiye kurindwa mu Rwanda nk’uko bikubiye mu Itegeko Nshinga ryarwo”.

Radio ye yafunzwe nyuma y’uko inkiko zihamije ko yavugiweho amagambo y’ivangura kandi atesha agaciro umugore mu kwezi kwa mbere 2018.
Bwana Schoof ejo yabwiye abanyamakuru ko yari yarajuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye, ariko hari hashize amezi atatu atabona igisubizo.

New Times isubiramo amagambo ya Regis Gatarayiha avuga ko Bwana Schoof “uburenganzira bwe bwo gukorera mu Rwanda bwarangiye muri Nyakanga 2019”.
Ko “yagiye mu bikorwa bibangamira ituze rusange ubwo yari arimo yitegura kuva mu Rwanda bigatuma ahita yoherezwa iwabo”.

Mbere yo gutaha, Bwana Schoof yari yateguye ikiganiro n’abanyamakuru ari nacyo cyaburijwemo ku munsi w’ejo ku wa mbere taliki ya 7 Ukwakira 2019.

Inkuru yabanje: https://rwandanews24.com/index.php/2019/10/07/umuyobozi-wa-radio-amazing-grace-yatawe-muri-yombi/