October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ingabire Victoire imbere ya RIB mu bafite amakuru ku gitero cyagabwe mu Kinigi

YASUWE 18 

Urwego rw’igihugu rw’ Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB ) rwahamagaje Madame Ingabire Victoire Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ngo atange ibisobanuro ku bitero byabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu Murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze.

Mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 8 Ukwakira 2019, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwahamagaje Madame Ingabire Victoire ngo agire ibyo abazwa ku bitero biherutse kugabwa mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo kuwa gatanu taliki ya 4 Ukwakira 2019 bihitana abantu bagera kuri 14 abandi 18 bagakomereka.

Nyuma y’icyo gitero cyo mu murenge wa Kinigi, hakurikiyeho ibikorwa byo guhiga bukware abihishe inyuma y’ibyo bitero, maze polisi y’u Rwanda itangaza ko yishemo abagera kuri 19 mu gihe 5 bafatiwe mu mirwano ku bufatanye bw’ingabo n’abaturage.

Mu bagiye bafatwa, bemeje ko bari mu runani RUD, umutwe ubumbiye hamwe imitwe itavuga rumwe na leta y’ u Rwanda. Impamvu Ingabire yahamagajwe, ngo ni uko ishyaka rye rya FDU-Inkingi riri muri iryo huriro, bityo akaba yagira ibisobanuro atanga kuri icyo gitero.

Nyuma y’ibyo bitero, Madame Ingabire Victoire yihutiye gusohora itangazo asaba abo barwanyi gusubiza inkota mu rwubati, ndetse ko utavuga ko ukunda igihugu warangiza ukica abaturage bacyo.

By’umwihariko babarizwa mu mutwe w’inyeshyamba ushamikiye kuri FDLR witwa RUD Urunana, uri mu mitwe itanu yihuje na RNC ya Kayumba Nyamwasa igakora umutwe umwe wa P5.

Inkuru zabanje:

Musanze-Kinigi: Biracyekwa ko FDLR ariyo yagabye igitero gihitana abarenga 10 abandi barakomereka

Icyo Ingabire Victoire yavuze ku gitero cyagabwe mu Kinigi

Abagabye igitero mu Kinigi bafashwe mpiri abishwe bashyinguwe mu cyubahiro (ivuguruye)

Abateye mu Kinigi baturutse muri FDLR