October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Pereziza Kagame ategerejwe I Bukavu mu muhango wo gufungura laboratoire mu by’ Ubuhinzi

YASUWE 14 

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 8 Ukwakira 2019, Umukuru w’ Igihugu Paul Kagame ategerejwe I Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo I Karambo mu karere ka Kabale mu muhango wo gufungura ku mugaragaro laboratoire izajya itunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Iyi laboratoire izaba ari iya ku Isi nyuma y’ iyubatse muri Yémen,, ikaba yaratekerejwe gushyirwaho na perezida wa Congo Félix Tshisekedi. Iyi laboratoire izaba iri mu kigo mpuzamahanga cy’ubuhinzi (Institut International pour l’Agriculture Tropicale (IITA)).

Mu bandi bazitabira uyu muhango barimo umuyobozi wa Banki Nyafrika itsura amajyambere BAD bwana Akinwumi Adesina. Iyi banki ikaba yaranateye inkunga iki gikorwa. Muri uyu muhango Banki y’Isi nayo izaba ihagarariwe, izitabirwa kandi na , Nkurunziza Pierre w’ u Burundi, Joseph Kabila wahoze ayobora Congo nk’uko 7sur7 yabyanditse.

Iki kigo kizafasha gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi no kubikwirakwiza, akaba ari nayo ntego yacyo muri Afrika yo hagati n’iy’Uburasirazuba.